Ni ihuriro ryamuritswe ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Iri huriro rishyirwaho n'iteka rya Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 30 Ugushyingo 2022 rigenga Komite Ngishwanama mu by'Amazi ku rwego rw'Igihugu.
Inshingano z'iri huriro zirimo gutanga inama ku ngingo zijyanye no kubungabunga amazi, kurwanya imyuzure, kugena ibikwa ry'amazi, kurwanya amapfa n'ibindi bijyanye n'umutungo kamere w'amazi no gutanga inama ku mishinga cyangwa ku mishinga y'amategeko yerekeye imicungire y'amazi ku rwego rw'Igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB), Dr. Emmanuel Rukundo, yavuze ko iri huriro ryitezweho gutanga ibisubizo byugarije umutungo kamere w'amazi.
Ati 'Iri huriro ni indi ntambwe itewe mu kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu buryo burambye. Guhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye ni ukubaka umusingi w'ubufatanye mu guhanga udushya no gukemura ibibazo byugarije umutungo kamere w'amazi.'
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Cyiza Beatrice, yavuze ko ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu by'amazi rigaragaza ko hakenewe ubufatanye mu nzego zose.
Ati 'Gushyiraho iri hururiro birashamangira ko gucunga umutungo kamere w'amazi mu buryo burambye bitareba gusa leta ahubwo ari inshingano zihuriweho na bose. Iri huriro rizatuma umutungo kamere w'amazi urindwa, ucungwa neza ndetse ukoreshwe mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza.'
Umuhango wo kumurika iri huriro wahujwe no gusinya amasezerano y'imikoranire hagati y'Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB), Rwanda Mountain Tea Ltd, ARCOS Network na IUCN Rwanda.
Aya masezerano asinywe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, agamije guhuriza hamwe imbaraga mu kubungabunga icyogogo cya Giciye mu karere ka Nyabihu.
Iki cyogogo cyugarijwe n'ibibazo birimo isuri, imyuzure, bigira ingaruka ku ngomero z'amashanyarazi za Giciye za Rwanda Mountain Tea Ltd.
Iri huriro rigizwe n'abayobozi b'ibigo bya Leta birimo Ikigo k'Igihugu gishinzwe umutungo kamere w'amazi mu Rwanda (RWB) arinacyo kiyoboye iri huriro, Ikigo Gishinzwe Isuku n'Isukura no gukwirakwiza amazi mu Rwanda (WASAC), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG, Ikigo gishinzwe imicungire y'ibidukikije mu Rwanda (REMA) n'Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB).
Rigizwe kandi n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA), Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA), Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (RMA), Uhagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abikorera (PSF) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'imiryango itegamiye kuri Leta ku bidukikije (RENGONF).