Iki gikorwa cyateguwe n'Umuryango w'Urubyiruko Ukorana n'Urubyiruko (We Got Your Back NGO) ufatanyije na Generation Gender ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, cyatangirijwe mu ishuri rya Santa Maria kikaba cyaranzwe n'ibiganiro bitandukanye byahawe abanyeshuri ndetse n'ibiganiro mpaka (Debates) bibiri byakozwe n´abanyeshuri.
Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: "Mu Rwanda hari imirimo yahariwe abagabo itari iy'abagore", indi ikagira iti: "Mu Rwanda abahungu n'abakobwa nta bwo bafite amahirwe angana mu buzima bw'imyigire".
Akamaro k'ibi biganiro mpaka ni ukugira ngo abanyeshuri bo ubwabo bumve neza ihame ry'uburinganire himakazwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, barushaho kurebera hamwe aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza uburezi kuri bose ntawe ruheje kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa ndetse n'uko mu Rwanda abagore n'abagabo bafite amahirwe angana yo kuba bakora umurimo runaka.
Umuyobozi w'ishuri rya Santa Maria, Jean Yumvuhore, yashimye cyane iki gikorwa cy'ubukangurambaga bwiswe "INKOMEZI" anashimangira uruhare rwacyo mu gufasha ibigo by'amashuri mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.Â
Yavuze ko bizafasha ikigo kugera ku ntego gisanzwe cyarihaye yo guteza imbere uburinganire mu bikorwa byose abanyeshuri bakora ku ishuri, ndetse no guteza imbere indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda bijyanye no kwimakaza uburinganire mu bakiri bato.
Umuyobozi w'Umuryango We Got Your Back, Anastase Ndagijimana, ubwo yatangizaga ubukangurambaga yagarutse ku ntego yabwo ndetse asaba abanyeshuri kuzakoresha inyigisho bazahabwa mu gufasha bagenzi babo ndetse no kubabera urugero rwiza mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yibukije abanyeshuri ko ejo hazaza habo hari mu biganza byabo kandi haba heza bijyanye n'amahitamo meza bakora, bityo abasaba gushishoza muri byose cyane cyane igihe bahuye n'igisa n'ibishuko. Uyu muyobozi kandi yibukije abanyeshuri ko na bo bagomba kugira uruhare runini mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango bakomokamo.
Umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Umuhoza Alexia yabwiye abitabiriye ko mu mezi atatu ashize Akarere ka Kamonyi kakiriye ibirego 255 bivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri byo 63 bikaba ari ibirego by'ihohotera ryakorewe urubyiruko.
Yagarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arushishikariza gufata iya mbere mu kurirwanya himakazwa ihame ry'uburinganire kugira ngo haba mu bigo by'amashuri bigamo cyangwa mu miryango batahamo, he kugira ihohoterwa riharangwa.
Abitabiriye iki gikorwa. ni abanyeshuri bagera kuri 789, aho abagera kuri 360 ari abakobwa naho 429 bakaba ari abahungu, abandi 5 bakaba ari abarezi babo babana na bo mu buzima bw'ishuri bwa buri munsi.
Hari kuba ubukangurambaga mu mashuri bugamije kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ni ubukangurambaga buri gukorerwa mu bigo binyuranye by'amashuri abanza n'ayisumbuye
Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya igisa n'ihohoterwa cyose
Abanyeshuri bakiranye yombi ubu bukangurambaga
Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo kurinda u Rwanda rw'ejo ibibazo by'ihohoterwa n'iheza mu mashuri rishingiye ku gitsinda
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa ry'iki gikorwa
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda