Dore urutonde rw'ibihugu 10 bifite ibisasu kirimbuzi byinshi n'umubare wa buri gihugu:
1. U Burusiya
Bufite ibisasu 5,889. U Burusiya ni igihugu gifite umubare munini w'intwaro kirimbuzi zo mu bwoko butandukanye, harimo izishobora gutera kure cyane no mu bihugu byo ku yindi Migabane. Mu bisasu bya kirimbuzi iki gihugu gifite harimo icyitwa Oreshnik kigendera ku muvuduko uri hagati y'Ibilometero 2,5-30 ku Isegonda ni ukuvuga ko gikubye incuro 10 umuvuduko w'ijwi.
2. Amerika
Ifite ibisasu 5,244. Amerika, kimwe n'u Burusiya, ifite ibikoresho byayo mu birindiro hirya no hino ku Isi kandi ifite ubushobozi bwo gukora ibitero byo mu kirere no mu mazi.Muri Missile nshya Amerika ifite harimo iyitwa Sentinel ICBM(LGM-35A) na Precision Strike Missile(PrSM) igendera ku muvuduko ukubye 5 uw'ijwi.
3. U Bushinwa
Bufite ibisasu 410. U Bushinwa bukomeje kwiyubaka mu bya gisirikare, kandi byitezwe ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.Mu bisasu bisha u Bushinwa bufite hari Dongfeng-31(DF-31)AG igendera ku muvuduko w'ibilometero birenga 8 ku isegonda.
4. U Bufaransa:
Bufite ibisasu 290.U Bufaransa bufite intwaro zo mu mazi no mu ndege zishobora kwitabazwa igihe icyo ari cyo cyose. Mu ntwaro nshya u Bufaransa bwibitseho harimo SM40 na SCALP-EG yahawe akazina ka Storm Shadow Missile ishobora kugendera ku muvuduko w'ibilometero 2,4000 ku saha.
5. U Bwongereza
Bufite ibisasu 225.U Bwongereza bwibanda ku ntwaro zo mu mazi zifite ubushobozi bwo kurasa kure cyane.Mu bisasu bishya iki gihugu gifite harimo SPEAR 3 gishobora kugenda ku muvuduko w'ibilometero 6,000 ku Saha ndetse ikaba ari Missile idashobora gupfa kuraswa kuko iyo igeze mu kirere ishobora duhindurirwa icyerekezo mu buryo bworoshye.
6. Pakisitani
Ifite ibisasu 170.Pakisitani ikomeza gushora mu kongera ubushobozi bwa kirimbuzi kugira ngo ihangane n'abaturanyi barimo nk'u Buhinde. Muri Missile Pakistan ifite harimo iyitwa Shaheen III ishobora kugendera ku muvuduko w'ibilometero 22,500 ku Saha.
7. U Buhinde
Bufite ibisasu 164. U Buhinde bushobora cyane mu kwiyubaka mu gisirikare no kongera ibikoresho bya kirimbuzi ukurikije umuvuduko bugaragaza.U Buhinde bufite icyitwa Agni Prime Missile ishobora kurasa ku muvuduko uri hagati y'ibilometero 1,000 kugeza ku 2,000.
8. Israel
Ifite ibisasu 90, nubwo idakunda kubishyira ku mugaragaro, ariko nayo yibitseho ibisasu kandi ni igihugu kitiyoroheje mu bya gisirikari. Mu bisasu bishya byakirimbuzi Israel yibitseho harimo icyitwa Jericho Missille.
9. Koreya ya Ruguru
Ifite ibisasu 30. Koreya ya Ruguru ikomeje kwerekana ubushake bwo gukomeza kubaka intwaro zayo nubwo ifite ubukungu bwazahaye.Mu bisasu kirimbuzi iki gihugu cyibitseho harimo icyitwa Hwasong-19(HS-19), gishobora kurasa ku muvuduko w'Ibilometero 15,000 ku Saha.
10.Iran
Nubwo idafite ibisasu byemewe ku mugaragaro, birakekwa ko iri mu nzira yo kubikora kandi amakuru amwe agaragaza ko Iran yibitseho ibitwaro bya kirimbuzi.
Kimwe mu bisasu bikomeye Iran ifite, ni icyitwa Sejil gishobora kurasa ku muvuduko rw'ibilometero 17,000 ku saha.
Intwaro za kirimbuzi zikomeje guteza impungenge ku mutekano w'Isi, aho ibihugu bikeneye ibiganiro bihamye byo kugabanya izi ntwaro no kurinda umubumbe dutuye binyuze mu kubungabunga amahoro.
Umwanditisi: Rwema Jules Roger