Iyi gahunda izajya iba buri mwaka. Ku ikubitiro RFC yatanze moto eshatu zikorera imizigo zizwi nka Lifan ndetse ihemba abandi barindwi bacuruza inyongeramusaruro n'abahinzi 10 bahize abandi.
Umuyobozi Mukuru wa RFC, Anass Khanchoufi yashimangiye ko iyi gahunda izafasha abahinzi kugera ku musaruro utubutse no guteza imbere ubuhinzi bw'u Rwanda mu buryo burambye.
Ati 'Ni uburyo bwo gushimira abafatanyabikorwa bacu no gukomeza ubufatanye mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda. Intego yacu ni ukumenya ibyo abahinzi bakeneye no kubibaha ku buryo bufite ireme.'
Barihenda Epimaque, umaze imyaka ibiri acuruza inyongeramusaruro, wahawe moto ya lifani yavuze ko moto yahawe izamufasha kugeza ifumbire ku bahinzi byihuse, agashimira RFC yabibutse ikabatekerezaho nk'abafatanyabikorwa babo.
Undi wahembwe ni Nyiramuhanda Angelique, ucururiza mu Karere ka Nyagatare, washimiye RFC yamufashije kuzamura ubucuruzi, biba akarushyo kugira aho ifumbire acuruza ikorerwa.
Ati 'Twize uko ifumbire ivangwa neza n'uko itangwa ku buryo itanga umusaruro. Ibi bizadufasha kuganiriza neza abahinzi no kubafasha gukoresha ifumbire mu buryo buboneye.'
RFC yashinzwe ku bufatanye n'Ikigo gitunganya ifumbire mvaruganda muri Marroc, OCP Africa na Leta y'u Rwanda binyuze mu bigo bya Agaciro Development Fund na Agro-Processing Trust Corporate.
RFC iherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, yafunguwe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023, ikagira ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Amafoto: Fidele Nzayisingiza