Ibi birori byasusurukijwe n'Itorero Urugangazi ryo mu Ngoro Ndangamurage y'Imibereho y'Abanyarwanda ya Huye, byari byitabiriwe n'Abanyamuryango ba Unity Club baje bahagarariye abandi bari bayobowe na Astrida Dushimimana.
Byitabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo ku rwego rw'igihugu, Kayitesi Immaculee, ndetse bakaba bari baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange.
Ni igikorwa ngarukamwaka, abanyamuryango ba Unity Club bakorera ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu ngo z'Impinganzima za Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi.
Ni gahunda yatangiye mu 2014, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw'aba babyeyi bageze mu zabukuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabasiga ari incike, ubu bakaba barahawe izina ry'Intwaza.
Mu butumwa bwatanzwe, abayobozi batandukanye bashimiye ubuyobozi bukuru bw'igihugu budahwema kwita ku babyeyi b'Intwaza, banashima kandi Unity Club Intwararumuri, ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa.
Hashimwe kandi aba babyeyi ku ruhare bagira mu bikorerwa aho batuye bafatanya n'abandi kubaka igihugu, by'umwihariko muri uyu mwaka, aho bagize uruhare mu matora yabaye mu gihugu kandi bagatora neza.
Hashimiwe kandi abafatanyabikorwa bita ku buzima bw'aba babyeyi b'Intwaza, basabwa kubikomeza.
Ibirori byasojwe n'ubusabane ndetse no gutanga impano zitandukanye za Noheli n'Ubunani ku Ntwaza zituye mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye.
Unity Club Intwararumuri ni umuryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo kwimakaza Ubumwe n'Amahoro, byo nkingi y'iterambere rirambye.
Uru rugo rw'Impinganzima rwa Huye ni rwo rwa mbere rwubatswe mu Gihugu. Rutuyemo ababyeyi 110, barimo abakecuru 102 n'abasaza umunani.