Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2024 cyanagendanye no kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Iyi miryango yahawe ifu y'igikoma ndetse n'ibikoresho byo mu rugo.
Mukangenzi Claudine wo mu Mudugudu wa Magonde, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, wavuze mu izina ry'abahawe inyunganiramirire y'igikoma cyuje intungamuri ku bana n'umuryango muri rusange, yavuze ko we na bagenzi be bahora bifuza ko abana babo bagira ubuzima bwiza, bityo ko kubona inkunga nk'iyi biba ari byiza.
Ati'' Iki gikoma ni inyunganizi izafasha umwana wanjye gukura neza, mbese iyi ni Noheli kuko banatubwiye ko iyi fu ikubiyemo byose, urumva ko kuyiha umwana rwose ari ukumuha ubuzima.''
Mukantabana Cecile wo mu Mudugu w'Amajyambere, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, wahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa, intebe n'amafunguro, nawe yavuze ko ashimira Imana na Rotary bamugiriye neza.
Ati "Noheli murayisohoje, ntunguwe n'ibi byiza munkoreye rwose, Imana ijye ikomeza kubasakazaho imigisha."
Umuyobozi wa Rotary mu Club-Kigali Virunga, Masterjerb Birungi Paul, yavuze ko iki gikorwa n'ibindi bajya bakora, bigamije kugira uruhare mu kunezeza abaturanyi b'aho batuye.
Ati "Ubusanzwe twe duhora twibaza tuti mu gace dutuyemo, mu badukikije, ni iki twakora kibazamura mu mibereho myiza? Ni byo by'ibi twakoze hano i Huye rero kandi dukora n'ahandi.''
Yakomeje avuga ko abanyamuryango bose ba Rotary Club ku Isi bahora bibutswa ko buri wese ari ho kubera abandi, ari nayo mpamvu nta n'umwe uba akwiriye gusigara inyuma, bityo ko ufite icyo arusha abandi cyose yakibasangiza.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annonciatha, yashimye urukundo abagize Rotary Club-Kigali Virunga beretse abaturage b'i Huye, avuga ko ibyo bakoze bigaragaza ubumuntu.
Ati "Ahari urukundo n'Imana iba ihari. Kuba bifuje ko dusangira Noheli n'Ubunani ni ubumuntu. Iki gikorwa kiratanga ubuzima kuri iyi miryango yose, kuko nk'umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, iyo abonye inyunganizi bituma ubuzima burushaho kuba bwiza, akanabona umwanya wo gukora indi mirimo izamura umuryango."
Umuryango wa Rotary Club ushimwa byinshi muri Huye birimo ibikorwa by'isuku n'isukura aho mu bihe bitambutse batanze matela zisaga 1500 muri gahunda yo guca nyakatsi yo ku buriri, bubakira abaturage inzu zo kubamo, bafasha mu buvuzi, uburezi n'ibindi.
Rotary Club-Kigali Virunga igizwe n'abanyamuryango 103, batanze inkunga yagera kuri miliyoni 7.5 Frw, byagezweho mu bufatanye n'uruganda rutunganya ibiribwa rwitwa African Improved Food.