Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 muri Kigali Serena Hotel. Witabiriwe n'abayobozi batandukanye ba I&M Bank (Rwanda) Plc n'abakozi bayo ndetse n'abayobozi b'iyi hoteli n'abakozi bayo muri rusange.
Wari witabiriwe kandi n'umuyobozi wa SOS Children's Villages Kayonza n'abarezi b'abo bana babitaho umunsi ku wundi.
Muri uyu muhango hakozwe ibikorwa bitadukanye birimo kuganira hagati y'abana n'abari bawitabiriye ndetse n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo kubyina no kuririmba. Abana n'abarezi babo kandi bahawe impano za Noheli.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yabwiye abarezi b'aba bana ko aribo bafite ububasha bwo gutuma bavamo abantu bakomeye.
Ati 'Abana mufite mu biganza byanyu ni abantu bafite ahazaza hakomeye nimukomeza kubarera neza bazavamo abantu bakomeye.'
Yakomeje avuga ko kuba umuntu yaraciye mu buzima bukomeye bitagomba gutuma atavamo umuntu ukomeye, abwira abana ko ko mu myaka iri imbere bazaba abayobozi bakomeye.
Ati 'Abayobozi bari hano bajye babibutsa ko mugomba gukora cyane mugatsinda, kugira indagaciro ikindi mukagira urukundo mu byo mukora byose. Igihugu kibategerejeho byinshi na I&M Bank Rwanda, tuzakomeza kubashyigikira.'
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kigali Serena Hotel, Herman Mwasaghua, yavuze ko igikorwa bakoze ari ikimenyetso kigaragaza ubumuntu kuko udasangiye n'abandi ibyo wagezeho ntabwo waba ufite.
Yagize ati 'Kigali Serena Hotel yahisemo kwifatanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo dusangire ibyo twagezeho, ntabwo twabaho twishimye tudasangira n'abandi ibyo twunguka, ni ibiranga ubumuntu.'
Masumbuko Syprien, Umuyobozi wa SOS Children's Villages Kayonza yashimye iki gikorwa avuga ko bifuza kubona aba bana baravuyemo abantu bakomeye ndetse bamwe muri bo bari gutanga serivisi za banki.
Yagize ati 'Turashimira I&M Bank na Serena Hotel bateguye iki gikorwa. Turifuzako umubyeyi w'umwana wicaye aha yazamubona na we ahahagaze ari umuyobozi.'
Iki gikorwa ni ngarukamwaka gitegurwa na Kigali Serena Hotel, iyi ikaba inshuro ya kabiri igikoze ifatanyije na I&M Bank Rwanda.
Mu 1979 nibwo SOS Children's Villages Rwanda yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda, byahuriranye n'uko uyu mwaka wari warahariwe umwana ku Isi. Umudugudu wa mbere wa SOS Children's Villages Rwanda washinzwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru. Uyu muryango wita ku bana batagira kivurira.
Umudugudu wa kabiri wa SOS Children's Villages Rwanda washinzwe mu mwaka wa 1992 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda kubera inzara yari yibasiye icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Umudugudu wa gatatu washinzwe mu Karere ka Gicumbi mu mwaka 1997, gahunda y'uyu mudugudu wakomotse i Ngarama mu karere ka Nyagatare aho SOS Children's Villages Rwanda yari yarashyize inkambi y'ubutabazi aho yakiriraga abana babaga bahuye n'ibizazane bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo kubura ababyeyi, gukomereka ku mutima, ku mubiri n'ibindi.
Mu 2011, SOS Children's Villages Rwanda yashinze Umudugudu wa kane mu Karere ka Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba. Uyu muryango washinzwe nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko aka Karere kari gafite umubare munini w'abana b'imfubyi ugereranije n'utundi turere.
Ibikorwa bya SOS Children's Villages Rwanda byibanda ahanini ku kwita ku bana batagira kivurira ndetse no gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ishobore kwita ku bana babo kugira ngo umwana akurire mu muryango akunzwe, yubashywe kandi afite uburenganzira bwose bw'umwana.