Ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi mu Rwanda byahembwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere byiswe 'People Matters awards', ku mugoroba wo ku wa 20 Ukuboza 2024, mu birori byabereye muri Four Points by Sheraton.

Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 10 bitandukanye aho ibigo 52 ari byo byari bihatanye. Hatoranyijwemo ibigo 30 bigera mu cyiciro cya nyuma, muri byo havamo ibigo 10 byitwaye neza bigenerwa ibihembo.

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki kigorwa kigamije gushimira ibigo bikomeje kuba indashyikirwa mu gufata neza abakozi.

Yagize ati 'Ibi bihembo ni ibyo kugira ngo dushimire ibigo byafashe neza abakozi nk'uko tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, rero n'ikigo gishyira umukozi ku isonga kigomba kubishimirwa.'

Mu bigo 10 byahembwe mu byiciro bitandukanye harimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yahawe igihembo cyiswe 'Outstanding Employee Benefits and Compensation,' gihabwa ikigo gishyiriraho abakozi andi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y'akazi.

Hanahembwe kandi Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bigera kuri bine mu byiciro bitandukanye birimo igihembo cya 'Innovation in HR Practices', 'Employee Development & Training Excellence', icy'umukozi w'indashyikirwa (Employee of the Year), ndetse n'igihembo cy'itsinda ry'abashinzwe kwita ku bakozi ryitwaye neza kurusha ayandi (HR Team of the Year).

Umukozi muri MTN Rwanda, Juliet Bideri, yavuze ko igihembo begukanye cyabateye imbaraga zizatuma bakomeza kwita ku bakozi mu buryo bwose bushoboka.

Ati 'Twese dukorera hamwe nk'itsinda niyo mpamvu twatsinze. Tuzakomeza kwita ku bakozi bacu no gukora neza kurushaho kugira ngo dushyigikire iterambere ry'umukozi."

Murenzi yasoje ashimira ibigo byahembwe anabisaba gukomeza gufata neza abakozi nk'uko ari bo musingi w'iterambere ry'ibigo bakorera ndetse n'igihugu muri rusange, asaba ibigo bitahembwe gushyiramo imbaraga kugira ngo umukozi yitabweho mu buryo bukwiriye.

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yashimiye ibigo byitwaye neza mu gufata neza abakozi
Ibi birori byitabiriwe n'abakozi b'ibigo bitandukanye mu bigo byo mu Rwanda
Murenzi Steven yasabye ibigo bitahembwe gukomeza gushyiramo imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y'umukozi
Byari ibyishimimo ku bitabiriye ibi birori
Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine
Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka katoranyije ibigo byegukanye ibihembo
Ahabereye ibi birori hari hateguwe neza
Hafashe ifoto rusange ku bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byahize-ibindi-mu-gufata-neza-abakozi-mu-rwanda-byahembwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)