Ibyaranze ibirori 'Sober Night' bitarimo inzoga, byitabiriwe n'urubyiruko ku bwinshi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Maltona, ikinyobwa kidasembuye 100% cya SKOL Brewery Ltd, aho cyitabiriwe n'urubyiruko rwinshi. Cyaranzwe n'imyidagaduro irimo ibitaramo, imikino nk'iy'amakarita, n'indi itandukanye nka mini golf.

Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL Brewery Ltd, Ishimwe Romeo Jean De Dieu, yavuze ko Sober Night ari igitekerezo cyiza kigaragaza ko kwishima bidasaba kunywa inzoga ndetse kigashyigikira gahunda ya Leta ya Tunyweless.

Yagize ati 'Maltona ni ikinyobwa kidasembuye 100%, gitanga ubundi buryo ku bantu bakiri bato bashaka kunywa ikintu gishya kitari ibindi binyobwa nka fanta kandi kidasembuye.'

Umuyobozi Mukuru wa muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane ku rubyiruko.

Ati 'Turagira ngo dukosore imyumvire iri mu rubyiruko y'uko utakwishima utanyweye inzoga ahubwo tubakangurire ko kwidagadura bitagombera kunywa inzoga gusa ahubwo ko bishoboka ko byabaho utanyweye izo nzoga.'

Yasabye urubyiruko gutekereza ku buzima bwabo mbere yo kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge, cyane ko byangiza ubuzima mu buryo butandukanye.

Yasoje ashimira Skol Maltona ku nkunga yateye iki igikorwa, asaba urubyiruko kurushaho gukoresha ibinyobwa bya SKOL Brewery Ltd bidasembuye.

Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri ya Sober Night yitabiriwe n'abantu benshi kurusha ubwo yabaga ku nshuro ya mbere. Yongeyeho ko intego y'ibirori ari uguhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko, bakeka ko kwidagadura bijyana no kunywa inzoga.

Yagize Ati 'Turashaka kwerekana ko kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge atari byo bituma abantu bagira ibihe byiza. Sober Night ntibuza abantu kwishima.'

Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha muri rusange
Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iki gikorwa cyizigisha urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge
Urubyiruko rwabashije kwishima mu birori bya Sober Night
Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha ariko rudakoresheje ibisindisha
SKOL Maltona niyo yateye inkunga iki gikorwa
Urubyiruko rwagaragaje impano rufite zirimo nko gushushanya
Byari ibyishimo ku bitabiriye ibirori bya Sober Night



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ibyaranze-ibirori-Sober-Night-bitarimo-inzoga-byitabiriwe-n-urubyiruko-ku-bwinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)