Ubu buryo butuma umugenzi akoza ikarita ku mashini igakuraho amafaranga acyinjira, yagera aho aviramo akongera gukozaho ubundi agacibwa amafaranga y'urugendo yagenze.
Ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe ku mihanda Nyabugogo â" Kabuga na Downtown â" Kabuga.
Itangazo ryashyizwe hanze na RURA kuri iki Cyumweru, rigaragaza ko ubu buryo bwagejejwe no mu zindi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu byerekezo 24.
Ibyo byerekezo bishya ni Remera-Ndera, Downtown-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kabeza-Rubirizi, Kimironko-Downtown, Nyanza-Downtown (unyuze mu Gatenga), Kimironko-Nyabugogo, Nyanza-Nyabugogo (unyuze mu Gatenga), Nyabugogo-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kacyiru, Downtown-Saint Joseph, Nyabugogo-Saint Joseph.
Hari kandi Downtown-Bwerankori, Nyabugogo-Bwerankori, Remera-Busanza (Rubirizi), Remera-Busanza (unyuze Nyarugunga), Remera-Bwerankori, Kimironko-Bwerankori, Kimironko-Musave, Kimironko-Masizi-Birembo, Kimironko-Kinyinya, Kimironko-Batsinda, Nyanza-Gahanga, Nyanza-Kimironko na Remera-Nyanza.
Iyo mihanda ni: Remera-Ndera, Downtown-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kabeza-Rubirizi, Kimironko-Downtown, Nyanza-Downtown (Via Gatenga), Kimironko-Nyabugogo, Nyanza-Nyabugogo (Via Gatenga), Nyabugogo-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kacyiru, Downtown-Saint Joseph, Nyabugogo-Saint Joseph,
â" Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) December 15, 2024