Icukumbura ku bikorwa by'iyicarubozo byakorewe umunyeshuri w'imyaka 19 i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

IGIHE yifuje kumenya byinshi ku ikorwa ry'icyo cyaha n'icyo inzego ziri kugikoraho, igirana ikiganiro cyihariye n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

Yagaragaje ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara uri mu kaga.

Yashimangiye ko ibyo bakurikiranyweho mu gihe byaba bibahamye bashobora gufungwa kuva ku myaka 20 kugera ku myaka 25.

IGIHE: Ibi byaha mwabimenye mute?

Nyuma y'uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zigoboka, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24. Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.

Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.

IGIHE: Abakekwa ni bande?

Abakekwa ni aba bakurikira, Uwase Adolphe Emmanuel w'imyaka 24, Ikuzwe Bruce Emery wa 21, Imanzi Kevin wa 21, Kirezi Vanessa w'imyaka 20, Nkubana Joel w'imyaka 20, Mugenzi Jonathan w'imyaka 20, Kirenga Kevin ufite imyaka 19 na Rugema Marembo w'imyaka 19.

IGIHE: Icyo cyaha bagikoze bate?

Aba basore n'inkumi bakodesheje inzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege.

Byatangiye ari bimwe by'urubyiruko, bakodesha inzu iminsi runaka, bashaka gukoreramo ibirori byo kwinezeza, bimwe bizwi nka house party, biza kurangira habereyemo ibyaha biremereye.

Mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w'imyaka 19.

Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.

Ikintu kitumvikana n'uko iki cyaha cyakorewe Divin, cyakozwe n'Inshuti ze, Divin yari mugenzi wabo bari mu mugambi umwe wo gukodesha iyo nzu yo kwishimishirizamo.

Iyo nzu bayikodesheje guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2024. Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Nyarugunga.

IGIHE: Nyuma yo gufatwa n'iki kigiye gukurikira?

Ubu ikiri gukorwa ni uko nyuma y'uko abakekwa bafashwe, dosiye yabo yahise itangira gutunganywa. Ubu abo basore n'inkumi bose bakaba bagiye gupimishwa muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo harebwe niba harimo abanywa ibiyobyabwenge.

Ibisubizo ntabwo biraboneka, ariko dosiye yabo ikaba yamaze gutunganywa ikaba yamaze koherezwa mu Ubushinjachaya tariki ya 18 Ukuboza 2024.

Ubu Haberumugabo Guy Divin ari kwitabwaho mu bitaro ndetse n'abaganga bari kumuvura, bavuga ko ari kugenda yoroherwa, mu minsi iri imbere bashobora kumusezerera.

IGIHE: Hari abavuga ko uwo mwana akomoka mu Burundi, bagenzi be akaba ari cyo bamujijije... Byaba ari byo

Ni byo koko akomoka mu gihugu cy'u Burundi, yari mu Rwanda kubera kwiga. Guhohoterwa kwe na bagenzi be bari inshuti ntaho bihuriye n'Igihugu akomokamo, Ikindi kandi inzego za RIB na Polisi zagobotse ntabwo zabanje kubaza ubwenegihugu.

Zihutiye gutabara uwarimo guhohoterwa no gufata ababigizemo uruhare, RIB irasaba abantu kureka ibihuha bahuza uguhohoterwa kwe n'ibindi bintu.

U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi inzego zacu zita kuri buri wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uri mu Rwanda.

IGIHE: Ibyaha bakurkiranyweho ni ibihe, biramutse bibahamye bahanwa bate?

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri bikurikira, birimo Icyaha cy'Iyicarubozo (Torture) no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga (Non-assistance à une personne en danger).

Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 112 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ivuga ko iyicarubozo ari igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n'undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 244 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Ikindi n'uko Icyaha cy'iyicarubozo kidasaza.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwagenera abadukurikira?

RIB iributsa Abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n'amategeko. Nta muntu wari ukwiye kwihanira kuko Leta iba yarashyizeho inzego kugira ngo niba hari ukosherejwe yitabaze inzo nzego.

Ubundi butumwa buragenerwa abantu bafite inzu zikodeshwa. RIB irabasaba kudakodesha abana cyangwa urubyiruko ruvuga ko rushaka kwinezeza, kuko usanga bakoreramo ibyaha bitandukanye kandi biremereye.
Ntabwo nyir'inzu yari akwiye kwita ku mafaranga ahabwa gusa ngo yirengagize ko afite inshingazo zo kudaha icyuho imikorere y'icyaha.

Urubyiruko akenshi rwahuriye mu nzu bakodesheje, bimwe bita house party, usanga bakoreramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, guha ibisindisha abakobwa n'abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, n'ibindi bikorwa by'ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda. Aho ni ho hava ibikorwa by'ubujuru no kwihorera nk'uko byakorewe Haberumugabo Guy Divin.

Abatunze inzu bafite inshingano zo kumeya umuntu ubabereye mu nzu n'icyo ayikoresha. Ntabwo agomba guhugira mu kwakira amafaranga.

Ibikorwa byaho urubyiruko rukodesha inzu zo gukoreramo house parties bikunze kugaragara iyo iminsi bikuru yegereje, aho baba bashaka inzu bakoreramo ibirori.

Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ba nyir'inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu, kuko usanga bitiza umurindi imikorere y'ibyaha.

Abo bireba bafate ubu butumwa nk'ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha. Ndagira ngo ibyakorewe uriya mwana, ndetse n'ibindi bikorwa bikorerwa muri za house parties bigomba guhagarara.

Ba nyir'inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.

Baturarwanda, Mureke twese dufatanye kurinda urubyiruko kugwa mu byaha, ndetse dufatanye kubarinda kwishora mu bikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha kuko akenshi usanga ingaruka zivamo ziba ziremereye.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye iby'umusore uherutse kuboneka yahohotewe bikomeye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-bikorwa-by-iyicarubozo-byakorewe-umunyeshuri-w-imyaka-19-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)