Ni ikigo cyubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho Gasore yavukiye ndetse akaharokokera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku buryo kwitangira abandi yabitangiye akiri muto n'umusaruro mwiza bimaze gutanga wagejeje ku kigo gifashirizwamo abarenga 840 biganjemo abanyeshuri kandi gitangirwamo serivisi zacyo zose ku buntu.
IGIHE: Iki kigo kinini tubona uyu munsi cyatangiye gute?
Gasore: Ibikorwa byo gufasha nabitangiye mu 2008 nkiga muri kaminuza.Twatangiye iki kigo tugira ngo duhe amahirwe angana abana bavuka mu miryango itishoboye cyangwa ifite ibindi bibazo.
Naravuze nti ahantu nk'aha mvuka hakiri ibibazo by'uburere n'uburezi ni gute nabigiramo uruhare. Twatangiye ari nk'urugo mbonezamikurire ruto nko mu myaka 11 cyangwa 12 ishize dufasha abana 125 ariko tubona abo bana bari bafite ibibazo by'imirire mibi twafashije bameze neza dutekereza gutangiza n'ikigo cy'amashuri ngo tubagumane.
Mu 2014 ni bwo twatangiye ikigo tubona ubundi butaka bwagutse bwo gukoreraho dutangirana ba bana 125 mu mashuri abanza gahunda ari uko bazayasoza bagakomereza ayisumbuye ahandi. Ni uko twatangiye ariko kuva icyo gihe ibikorwa ntibyasibye kwaguka birenze uko twabitekerezaga.
Serivisi z'urugo mbonezamikurire mwatangiriyeho ubu zihagaze gute?
Twaje gusanga kugira urugo mbonezamikurire ku bana dufashiriza hano mu kigo bidahagije. Urugo rwacu rwaje kuba urwa mbere mu Ntara y'Iburasirazuba noneho dufatanyije n'Akarere ka Bugesera twagiye mu zindi nzego z'ibanze dushakamo abana bari mu mirire mibi, tubitaho mu ivuro ryacu hano mu kigo abandi tubitaho bari mu Bitaro bya Nyamata.
Iyo bamaze kugera mu muhondo w'imirire basubira mu miryango yabo tukabakurikirana bariyo ariko ababyeyi babo bo tumara umwaka tubigisha uburyo bwo kwita ku mikurire y'abana kugira ngo icyo kibazo kitazongera.
Ubu ingo mbonezamikurire zo mu Karere ka Bugesera kose ni twe tuzikorera isuzuma dufatanyije n'izindi nzego zirimo Akarere na MIGEPROF kuko umukozi uzikurikirana umunsi ku munsi ni uwa GSF.
Uburezi mwatangiriye ku mashuri abanza ubu buhagaze bute?
Burya imyaka irihuta ba bana twatangiranye mu mashuri abanza twabonye bageze mu mwaka wa gatanu twibaza ukuntu tugiye kubarekura ngo bajye ku bindi bigo.
Twaravuze tuti reka dukubite inzu ibipfunsi dushinga amashuri yisumbuye.Twarayatangiye ubu aba mbere bageze mu wa gatatu w'icyiciro rusange.
Turabacumbikira kandi batsinda neza rwose. Mu mwaka utaha duteganya no gutangiza icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye kizigisha amasomo ya siyansi, ay'imyuga n'ubumenyingiro kandi amashuri ubu yamaze kuzura.
Gushinga ivuriro byo byaje bite?
Ba bana 125 twatangiranye mu rugo mbonezamikurire kubera ibibazo by'imirire mibi, batangiye barwaragurika tukajya tujya kubavuza ahandi. Twaravuze tuti kuki tutantangiza ivuriro hano ryita ku bana cyane tukajya tubitaho ariko n'abaturage bakaza.
Twararitangiye ari na ryo rifite agashami kigisha imbonezamirire ariko hari no gukura amenyo, kuvura amaso tunacumbikira abarwayi.
Ubu muri Gashyantare uyu mwaka, twatangiye no kubyaza aho dukorana n'Ibitaro by'Akarere nk'andi mavuriro yose tugatanga na 'transfert'.
Mugeze he mu bikorwa bya siporo?
Mu Bugesera birazwi ko abakobwa batwara igare. Twafatanyije n'Akarere dushinga ikipe y'abakobwa y'amagare ya Bugesera kandi ubu bahagaze neza mu cyiciro cy'abakiri.
Dutoranya abana b'abakobwa bazi igare tukanabashyira mu ikipe ifite umutoza n'abatekinisiye ariko tunabarihira amashuri, uko basoza amashuri tugafata abandi kandi bahava bari ku rwego rwo kwitabira amarushanwa atandukanye.
Ikindi gikorwa dukora ni ugutegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa '20 kilomètres de Bugesera' buri mwaka.Ubu rimaze gukomera ku rwego rw'Akarere kandi iyo turikoze ryitabirwa n'abagera ku 3000 baturutse n'ahandi mu gihugu.
Tugiramo n'ibibuga hano mu kigo byo kwitorezamo gutwara igare abana babishaka bose baraza bakitoza mu mpera z'icyumweru.
Gasore Serge yavuze ko muri icyo kigo babonye ari ngombwa no kwita ku bakobwa babyariye iwabo aho abagera kuri 25 bigishwa kudoda buri mwaka bagahabwa imashini zibafasha kubikora.
Magingo aya, Gasore Serge aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gusa ibikorwa by'ikigo bya buri munsi bikura amafaranga mu baterankunga batandukanye b'icyo kigo.
Iki kigo kandi gifite abakozi 160 bafite amasezerano y'akazi utabariyemo abandi bakora iyo akazi kabaye kenshi.
Gasore avuga kandi ko yishimira kuba ibyo yashoyemo imbaraga bigirira akamaro abaturage ndetse no kuba Perezida Paul Kagame yaramugiriye icyizere akamugira umurinzi w'igihango mu 2019.