Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Glamour Magazine, aho yavuze ko aba ashaka kubaho mu buzima bw'ibihe arimo aho kubaho ahugiye muri telefone.
Ati '"Ntabwo nkunda telefone yanjye uko byagenda kose. Mpitamo kwibera mu Isi nigiramo ibintu bitandukanye. lyo mbonye urwitwazo rwo kuba nayisiga mu kabati, mpita mbifatirana. Navuga ko mba hafi y'umuryango wanjye ndetse n'abandeberera mu muziki. Cyane cyane, mama na musaza wanjye.'
Yavuze ko ari byiza kuba ahantu uhari bya nyabyo ndetse ukiyitaho. Ati 'Ni bwo buryo bwo kwiyubaka mu buryo buhoraho no kumenya uko ubuzima buteye. Nta kintu nshaka guhindura ku buzima bwanjye.'
Tems aheruka kwemeza ko azataramira i Kigali mu 2025. Ni amakuru Tems yemeje mu minsi ishize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza igitaramo afite muri Afurika y'Epfo ku wa 20 Werurwe 2025.
Nyuma yo gutangaza iki gitaramo, Tems yahise avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza amatariki y'ibitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.
Ibi Tems abigarutseho nyuma y'igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024, gusa biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw'ibitaramo yari afite.
Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi amurika album ye nshya yise 'Born in the wild Tems' yakoreye i Burayi.
Tems w'imyaka 29 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Crazy things', 'ME & U', You and me', 'Damages', 'Try me', 'Fountains' yahuriyemo na Drake n'izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy'umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.
Reba 'Get it Right', indirimbo Tems aheruka guhuriramo na Asake