Bwari ubwa mbere ibi bihembo bitangiwe mu Rwanda. Kandi byari bihataniwe mu byiciro 22, birimo abahanzi baturuka mu bihugu birenga 30.Â
U Rwanda nk'Igihugu cyari cyahawe kwakira ibi bihembo, Abahanzi Nyarwanda bahawe umwihariko ndetse bashyirwa mu cyiciro cyabo bonyine.Â
Icyo gihe Ariel Wayz, Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy ndetse na Kenny Sol bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).
Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye muri BK Arena, ku wa 21 Ukwakira 2023, ndetse byarangiye Bruce Melodie ari we wegukanye iki gikombe.
Abategura Trace Awards, bagaragaje ko gushyira icyiciro cy'abahanzi Nyarwanda muri ibi bihembo ari kimwe mu byo bemeranyijeho n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), mu rwego rwo guteza imbere abahanzi bo mu Rwanda.
Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rushyizwe mu bahatanye. Ibi birori byagombaga kubera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, ariko ibiganiro byabaye, byasize bigomba kubera muri Zanzibar, tariki 24-25 Gashyantare 2025.
Icyiciro cy'abahanzi Nyarwanda kizakomeza kuba muri ibi bihembo?
InyaRwanda yabonye amakuru yizewe yemeza ko hari abahanzi bakora umuziki gakondo mu Rwanda, ndetse n'abandi bakora imiziki igezweho bamaze gutumirwa kuzajya kuririmba mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards muri Zanzibar.Â
Abahaye amakuru InyaRwanda bavuze ko batumiwe kuririmba ariko 'ntitwamenyeshejwe niba icyiciro cy'abahanzi nyarwanda kizakomeza kuba muri ibi bihembo.
Urubuga rwa Internet rwa Trace Awards, rugaragaza ko abategura ibi bihembo bagombaga gutangaza abahanzi bahatanye ibihembo tariki 4 Ukuboza 2024, ariko siko byagenze.
Ariko kandi kuri uru rubuga, bavuga ko amatora yo kuri Internet azatangira tariki 18 Ukuboza 2024.
Berekana kandi ko ibyiciro bihataniwemo ibihembo birimo: Best Male, Best Female, Song of the Year, Best Music Video, Best Newcomer, Best Collaboration, Best DJ, Best Producer, Best Gospel Artist ndetse na Best Live
2023 wari umwaka udasanzwe kuri Trace Awards and Festival, kuko byahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 yari ishize ibi bihembo bitangiye gutangwa.
Imbere y'ibihumbi by'abakunda umuziki bagera ku 7 5000, abahanzi b'aba nyafurika barenga 50 bataramiye ku rubyiniro rwa BK Arena, mu birori byarebwe n'abantu basaga Miliyoni 300 mu Isi.
Hari umwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, uherutse kuvuga ko ubuyobozi bwa Trace Awards bwasabye Guverinoma y'u Rwanda kongera kubafasha gutegura ibi bihembo nk'uko babafashije mu 2023, ntibyabyumvikanaho.
Uyu muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri, yavuze ko ku nshuro ya mbere hari ibyo bafashije abategura Trace Awards 'mu rwego rwo korohereza abashoramari' ariko ko 'batakomeza kubafasha kugeza no ku mafaranga yo gutegura ibi bihembo'.
Urutonde rw'abegukanye ibihembo bya Trace Awards mu 2023:
1.Album y'umwaka: Love Damini- Burna Boy (Nigeria)
2.Indirimbo y'umwaka: Calm down - Rema (Nigeria)
3.Video nziza: Baddie -Yemi Alade (Nigeria)
4.Best Male: Davido (Nigeria)
5.Best Female: Viviane Chidid (Senegal)
6.Indirimbo yahuriweho: Unavailable - Davido (Nigeria) ft Musa Keys (Afrika y'Epfo)
7.Umuhanzi mushya: Roseline Layo (Côte d'Ivoire)
8.DJ: Michael Brun (Haiti)
9.Producer mwiza : Tam Sir (Côte d'Ivoire)
10.Umuhanzi w'indirimbo z'imana : KS Bloom (Côte d'Ivoire)
11.Best live: Fally Ipupa (DRC)
12.Umubyinnyi: Robot Boli (Afrika y'Epfo)
13.Umuhanzi wa Afurika ivuga Icyongereza (Best artist Africa anglophone): Asake (Nigeria)
14.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igifaransa (Best artist Africa francophone): Didi B (Côte d'Ivoire)
15.Umuhanzi wa Afurika ivuga Igiportugal (Best artist Africa lusophone): Gerilson Insrael (Angola)
16.Umuhanzi wo mu Rwanda: Bruce Melody
17.Umuhanzi wa Afrika y'Iburasirazuba: Diamond Platnumz (Tanzania)
18.Umuhanzi wa France n'u Bubiligi: TayC (France)
19.Umuhanzi wo mu Bwongereza: Central Cee
20.Umuhanzi wo mu birwa bya Carraibe: Rutshelle Guillaume (Haiti)
21.Umuhanzi wo mu birwa by'inyanja y'u Buhinde: Goulam (Comoros)
22.Umuhanzi wo muri Bresil: Ludmilla
23.Umuhanzi wa Afurika y'amajyaruguru: Dystinct (Morocco)
Bruce Melodie niwe wegukanye igikombe cya 'Best Artist- Rwanda' muri Trace Awards yaereye mu Rwanda mu 2023Â Â
Ibihembo bya Trace Awards bizabera muri Zanzibar, ku wa 24-26 Gashyantare 2025Â