Igitaramo cya Fireman i Dubai cyasubitswe hab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muraperi yari agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya mbere. Abisikana n'abandi baraperi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku busabe bw'abanyarwanda n'abandi bahatuye. 

Ni igitaramo yagombaga kuririmbamo tariki 28 Ukuboza 2024, kikabera mu kabyiniro ka Matrix Club, ari naho hasanzwe habera ibitaramo bitumirwa cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda, nk'imwe mu ntego abahakorera bihaye.

Batman utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko igitaramo cya Fireman kitazaba muri uyu mwaka, kuko hari ibyo bakiri gutegura, bakaba barahisemo ko kizaba mu 2025.

Yavuze ati 'Igitaramo cya Fireman cyasubitswe. Twahisemo kukimurira umwaka utaha, ari nabwo tuzatangaza amatariki y'igihe kizabera. Kizaba umwaka utaha, tukaba rero twiseguye ku bakunzi bacu, ndetse na ba Firema bose. Ariko umwaka utaha bakaba bahishiwe byinshi kandi byiza. Turabifuriza umwaka Mushya Muhire.'

Itariki y'iki gitaramo, yari yahuriranye n'igihe cy'aho abantu bamwe bava mu bihugu babarizwamo bakajya iwabo, ibyari gutuma Firema atabona abantu benshi, bityo hatekerezwa ko cyashyirwa ku itariki y'igihe abantu bazaba bagarutse mu Mujyi wa Dubai.

Bitangajwe ko gisubitswe, mu gihe haburaga iminsi 13. Ariko kandi uyu muraperi anategerejwe mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia.

Fireman aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Bucyanayandi', nyuma y'indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n'izo yahuriyemo n'abandi.

Ushingiye ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i Dubai.

Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.

Fireman wagombaga gutaramira mu Mujyi wa Dubai yamenyeshejwe ko igitaramo cye kimuriwe mu 2025

Igitaramo cya Fireman cyasubitswe ahanini biturutse mu kuba, hari ibikiri gutegurwa no kuba hari bamwe mu bantu b'i Dubai bagiye mu biruhuko
Fireman ni we muraperi wenyine usigaye atarakorera igitaramo mu Mujyi wa Dubai 

Igitaramo cya Fireman cyasubitswe habura iminsi 13, ngo ataramire abakunzi be 

KANDA HANO UBASHE KUMVA EP 'BUCYANAYANDI' Y'UMURAPERI FIREMAN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149780/igitaramo-cya-fireman-i-dubai-cyasubitswe-habura-iminsi-13-149780.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)