Igitaramo cyo kumurika Album 'Colorful Generation' ya Bruce Melodie cyari cyitabiriwe nabakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ryashize, Ross Kana yaguze Album ya Bruce Melodie yitwa Colorful Generation agatanga miliyoni 10 Frw, akaba ari we waciye agahigo ko gutanga amafaranga menshi mu bayiguze. Akurikirwa na Munyakazi Sadate watanze miliyoni 5 Frw, mu gihe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yaguze iyi Album kuri miliyoni 1 Frw.

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko Bruce Melodie yakoze akazi keza, akaba ari yo mpamvu yagize uruhare rukomeye mu kumutera inkunga.

Minisitiri Nduhungirehe, wagaragaje inshuro nyinshi ko ashyigikira urugendo rwa Bruce Melodie, na we yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika iyi Album.

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yashimye abahanzi bamuteye ingabo mu bitugu barimo Israel Mbonyi, Shemi, France Mpundu, hamwe n'abandi nka Prince Kiiiz wakoze indirimbo zirindwi muri iyi Album, Igor Mabano, Rocky Kimomo, na Kadafi.

Bruce Melodie yavuze ko iyi Album ishushanya intego ye yo guteza imbere umuziki Nyarwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: 'Nzaguha Umugisha', imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album, yahimbajwe ashingiye ku mbaraga zo gukomeza ivugabutumwa nk'uko abahanzi nka Israel Mbonyi babikora.'

Indirimbo Rosa, itari kuri lisiti y'indirimbo za Album, yabaye impamvu ikomeye yo gukurura abafana, ikaba yaririmbwe inshuro ebyiri kubera ubusabe bw'abafana.

Coach Gael, umwe mu bagize uruhare mu mitegurire y'iyi Album, yavuze ko iyi ndirimbo yasizwe ku bw'igitekerezo cyo gutegereza umwanya mwiza wo kuyigaragariza abafana.

Iyi nkunga y'abafana n'abayobozi ndetse n'ubuhanga Bruce Melodie yashyize muri iyi Album byatumye Colorful Generation iba urufatiro rw'urugendo rwe mpuzamahanga mu muziki.

 



Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-cyo-kumurika-album-colorful-generation-ya-bruce-melodie-cyari-cyitabiriwe-nabakomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)