Woolfe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na GB News, aho yavuze ko nibura abantu barenga ibihumbi 150 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.
Ni mu gihe kandi umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza ukomeje kwiyongera, aho abageze mu gihugu kuri Noheli, ku munsi ukurikira Noheli (Boxing Day) no ku wa 27 Ukuboza, bose baruta abinjiye mu gihugu mu bihe nk'ibyo guhera mu 2018.
Abantu banyuranye mu buyobozi bw'u Bwongereza banenze gahunda yo gusubika amasezerano n'u Rwanda, bavuga ko ari umwanzuro utaboneye wafashwe n'ishyaka ry'abakozi. Ni mu gihe Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu yavuze ko imikoranire n'inzego mpuzamahanga hashingiwe ku iyubahirizwa ry'amategeko y'inzego z'u Burayi ari byo bizatanga umusaruro kurushaho.
Woolfe ati 'Guhagarika gahunda y'u Rwanda cyari igitekerezo kibi kuko cyatije umurindi ikibazo. Uyu munsi, byazamuyeho nibura abantu barenga ibihumbi 150 bambuka imipaka bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.'
'Iyo ubirebye neza, ni abantu bangana n'abatuye muri Portsmouth cyangwa Gateshead.'
Woolfe yavuze ko ibyo bidakuyeho noneho abandi bimukira binjiye mu gihugu mu bundi buryo, yaba 'abaje mu ndege n'abandi bakiri kuza buriye amakamyo'.
Yakomeje agira ati 'Abo bongera umubare kandi ubwo ntituvuzemo abaje bafite Visa ariko bakaguma mu gihugu mu gihe zari zirangiye.'
Ati 'Uramutse wongeyeho iyo mibare yose, uraza gusanga barikubye inshuro zirenga ebyiri. Guca intege abo binjira byari ingenzi kandi u Rwanda rwabigiragamo uruhare rukomeye.'
Yavuze ko byari bikwiriye ko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, ikageragezwa, hakarebwa umusaruro wayo aho kuyihagarika nta cyakozwe. Akomeza avuga ko ubu Ishyaka ry'Abakozi ryamaze kwemera ko ritazashobora guhagarika urujya n'uruza rw'abimukira binjira mu gihugu keretse mu gihe rwakoresha uburyo bwo kubaca intege nk'uko byari bigenwe muri gahunda y'u Rwanda.
Nibura abimukira 1300 binjiye mu Bwongereza bakoresheje inzira ya English Channel kuva kuri Noheli. Byitezwe ko abandi benshi binjira mu gihugu muri iyi minsi isoza umwaka.
Minisiteri ishinzwe Umutekano w'Imbere mu gihugu yatangaje ko ku wa 27 Ukuboza hinjiye abimukira 305.
Ku munsi ukurikira Noheli, Boxing Day, hinjiye abimukira 407 mu gihe kuri Noheli bari 451.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza, ubwato butanu buto bwinjiye mu Bwongereza buturutse mu Bufaransa butwaye abimukira bagera kuri 250.
Umubare rusange w'abimukira bageze mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira, umaze kuba 36.500, biyongereyeho 25% ugereranyije n'umwaka wabanje.
Gahunda yo kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko yari yashyizweho umukono mu myaka ibiri ishize. Yahagaritswe muri Nyakanga na Minisitiri w'Intebe, Keir Starmer.
Icyo gihe yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare, ati "Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y'uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira."
Iyi gahunda yagombaga kumara imyaka itanu, amasezerano ayishyiraho yasinywe mu 2022. Yagenaga ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.
Byari biteganyijwe ko abemerewe bazahabwa ibyangombwa bakajya gutura mu Bwongereza, ariko ko abageze mu Rwanda bafite amahitamo yo kuba barugumamo mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa se bakaba basubira mu gihugu bakomokamo.