Yabitangaje mu biganiro byahuje urubyiruko rwibumbiye mu muryango w'abaharanira amahoro n'urukundo, PLP rwareberaga hamwe uruhare rwagira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigarara.
Dr. Murangira yavuze ko muri ibi bihe bikunze kugaragara ko ibikorwa by'ihohoterwa byinshi bikigaragara, yemeza ko ubufatanye n'urubyiruko buzafasha mu kugira sosiyete izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati 'Imbaraga zabo, guhanga udushya n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga ni igikoresho gihambaye cyo guhindura sosiyete. Mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rero ntitwakwibagirwa uruhare rw'imbuga nkoranyambaga.'
Yasabye urubyiruko kandi kuzitondera kuko ari inkota y'amugi abiri, bityo ko mu gihe zakoreshejwe nabi zishobora gutiza umurindi ibikorwa by'ihohoterwa.
Ati 'Ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka, ni inkota y'amugi abiri ishobora gukoreshwa nabi mu gukora ibyaha birimo kuzomerwa (Cyber bullying), guharabika umuntu ku mbuga nkoranyambaga, gukwirakwiza ibihuha, gusebya umuntu ku bw'imiterere y'umubiri we n'ibindi.'
Yarusabye kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo bagakora ibyaha byibasira bagenzi babo birimo n'iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yongeye kugaragaza ko hari imvugo zidakwiriye gukoreshwa mu Rwanda zirimo 'Men are trash' imaze iminsi ikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza ko abagabo barangwa n'ibikorwa bibi by'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yashimangiye ko kandi hari n'abandi usanga ijambo Feminist cyangwa se feminism, ryumvikanye nabi kuri bamwe, bakarifata nko guhangana n'abagabo.
Yavuze ko abantu bose bakwiye kumva neza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ridakwiriye, uwo ryaba rikorewe wese.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko kuganira n'urubyiruko ku birebana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigamije kububakamo imbaraga zo kubirwanya no kurutinyura kuvuga no gutanga amakuru.
Ati 'Icya mbere ni uko umubare munini w'Abanyarwanda ari urubyiruko. Ntekereza ko ikintu gikomeye bagomba kuzirikana ari uko bafite imbaraga muri bo. Kubigisha ni ukugira ngo dufatanye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara.'
Yavuze kandi ko urubyiruko rw'u Rwanda rwifitemo gukunda igihugu bityo ko icyo rwiyemeje rutabura ku kigeraho.
Yemeje ko Ambasade ya Israel mu Rwanda ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo gutegura ibiganiro, kubakira urubyiruko ubushobozi no guteza imbere amatsinda y'abagore.
Kabasinga Umunyana Beline, yemeje ko uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa ari ugutinyuka kuvuga mu gihe hari ihohoterwa rwakorewe ndetse no kwihagararaho.
Ati 'Uko tutabivuga ni ko byica ubuzima bwacu. Uruhare rwacu rero ni ukwitinyuka. Niba hari umuntu runaka nisanzuraho nkamuganiriza ibyambayeho kuko nintabivuga nta muntu uzamenya ibyambayeho. Nimbikubwira rero uzamenya aho uhera umfasha ndetse tukanabishyikiriza inzego zibishinzwe zikabikurikirana.'
Dan Shema yavuze ko nk'urubyiruko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nzira nziza no kwigisha urubyiruko ingaruka rushobora guhura nazo mu gihe rwaba rwishoye mu kuzikoresha nabi.
Amafoto: Kwizera Hervé