Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024 n'Umuryango IBUKA. Kiri mu rwego rwo gushyira hamwe hagamijwe kongera imbaraga no guhuza ibikorwa mu mikorere y'imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru IGIHE ifite ni uko hari hashize imyaka irenga itanu iby'izi mpinduka biganirwaho, ndetse inama iheruka guhuza abayobozi b'iyi miryango ibifataho umwanzuro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, IBUKA yatangaje ko izakomeza guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atibagirana.

Iti 'Nyuma y'imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Umuryango IBUKA ukaba ukomeje Gufata ingamba zo guhangana nazo no kuzikemura. Umuryango IBUKA ufatanyije n'Abanyarwanda muri rusange ndetse n'inshuti z'u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Yakomeje ivuga ko 'Umuryango IBUKA kandi uzakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda muri gahunda nziza y'ubumwe n'ubudaheranwa nk'imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.'

Nyuma y'icyemezo cyo guhuza iyi miryango Inteko rusange yatoye abayobozi b'Umuryango IBUKA, aho Dr Philbert Gakwenzire yagizwe Perezida, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.

Hatowe kandi Aline Mpinganzima nka Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n'Umuco, Me Janvier Bayingana yagizwe Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.

Monique Gahongayire yagizwe Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire. Evode Ndatsikira we yagizwe Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n'ishoramari.

IBUKA yashinzwe mu 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira ukundi. Ikorera mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu.

Aya mavugurura areba IBUKA yo mu Rwanda kuko imiryango IBUKA yo mu bindi bihugu izakomeza gukora uko byari bisanzwe ariko itahiriza umugozi umwe n'iyi yo mu Rwanda.

AERG yo yashinzwe n'abanyeshuri 12, bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu 1996, nyuma iza kugenda yaguka.

GAERG yo yaje kuvuka mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n'abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n'andi makimbirane hubakwa iterambere ry'u Rwanda.

Dr Philbert Gakwenzire niwe Perezida wa IBUKA
Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imiryango-IBUKA-AERG-na-GAERG-AHEZA-yihuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)