Impamvu abahanga mu mashuri bakena, mu gihe a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Isi y'iterambere ryihuse, imyumvire y'uko gutsinda neza mu mashuri ari byo shingiro ry'iterambere ry'ubukungu si ihame ku bantu bose. 

Abahanga mu mashuri benshi bashobora kurangiza nabi mu bijyanye n'ubukungu, mu gihe abandi batagaragaje ubuhanga bugaragara mu ishuri bashobora kuba abakire. 

Iyi nkuru isesengura impamvu zihishe inyuma y'iyi myitwarire. 

Uburyo bwo Kureba Isi: Abanyeshuri b'abahanga bakunze kwigishwa gukurikiza amategeko no gukora ibintu mu buryo busanzwe, bakibanda ku gucunga neza ibyemezo byabo. Iki gikorwa kenshi ntikibategurira guhangana n'ibibazo by'ubuzima cyangwa gufata ibyago bikomeye bikunze kuba ishingiro ry'ubukire. 

Mu gihe abaswa mu ishuri kenshi baba baramenyereye guhangana n'ibibazo byinshi bidasanzwe, bagira ubushobozi bwo gukoresha ubundi buryo budasanzwe mu kwikura mu bibazo. 

Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bafite ubushake bwo gufata ibyago bagira amahirwe yo kuba abakire kurenza 40% ugereranyije n'abareberaho cyane amabwiriza y'ishuri.

Guhanga Udushya n'Ubushobozi bwo Gukoresha Ibyo Bafite:

Ubukire ntibushingira ku mashuri gusa, ahubwo bushingira ku guhanga udushya no guhuza ubushobozi umuntu afite n'amahirwe ahari. Mu gihe abanyeshuri b'abahanga bakunze kwibanda ku gukora neza ibyo bigishijwe, abandi bashobora guhuza ubumenyi bucye bafite n'ubuzima busanzwe bagashaka ibisubizo byihariye ku bibazo biriho.

Mu Bushakashatsi bwakozwe muri Amerika, 60% by'abashoramari bakomeye bavuze ko batashoboye kwiga no gukomeza mu mashuri ariko bagize ubushake bwo gushora amafaranga mu bucuruzi. 4% gusa by'abatsinze neza cyane mu mashuri bageze ku rwego rwo hejuru rw'ubukungu mu buzima bwabo.

Ikibazo cy'Ubwenge Bw'Abahanga (The Intelligence Trap): Abahanga cyane mu ishuri rimwe na rimwe bagira icyizere gikabije gishingiye ku bwenge bwabo, bakirinda gukoresha ubundi buryo budasanzwe. 

Ibi byiswe "The Intelligence Trap," bikaba bivuga kwibeshya ko ubumenyi bw'ishuri buhagije ngo bagere ku bukire. Aha ni ho benshi bagira imbogamizi, mu gihe abandi baswa mu ishuri bigira imyumvire ibafasha kwinjira mu mishinga ishobora kubyara inyungu n'ubwo byaba bikomeye.


 

Ubushobozi bwo Gukorana n'Abandi: Ikintu gikomeye kandi gikunze kwirengagizwa ni ubushobozi bwo gukorana neza n'abandi. Mu gihe abantu benshi batsinze neza mu ishuri bagira imbogamizi zo gushyira mu bikorwa ubumenyi bifashishije amakipe cyangwa se gukorera hamwe, abandi babasha gukora imishinga bahereye ku mibanire yabo n'abandi bantu bafite ingufu. Ibi bikunze kugaragara ku bashoramari n'abahanzi batandukanye.

Ku isi yose, gusa 10% by'abahanga cyane mu ishuri bagira uruhare rukomeye mu guhanga udushya dushyigikira ubukungu bwabo bwite. Abagera kuri 70% by'abacuruzi bakomeye bavuze ko bahuye n'ibibazo bikomeye mu mashuri ariko bakabibyaza umusaruro bigaragaza ubushake bwo gukora ibitandukanye.

Ibi byose byerekana ko gutsinda neza mu mashuri atari ishingiro ryonyine ry'iterambere ry'ubuzima. Gufata ibyago, guhanga udushya, no gukorana neza n'abandi ni inkingi z'ingenzi zishobora gutandukanya abashobora kugera ku bukire n'abandi. Ibi ni isomo ku buryo abantu bareba ubumenyi bw'ishuri bugomba guhuza n'ubuzima busanzwe.

 Â 

Src: Forbes, BBC & Insidehighered


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149359/impamvu-abahanga-mu-mashuri-bakena-mu-gihe-abadatsinda-neza-mu-ishuri-baba-abakire-149359.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)