Hashize iminsi mike hagaragaye ubwicanyi bwibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bimwe by'igihugu, abandi baterwa ubwoba binyuze mu nyandiko zidasinyweho zizwi nka 'Tracts', abandi bangirizwa imitungo itandukanye.
Ubu bugizi bwa nabi bwagarutsweho n'inzego nkuru z'igihugu zigaragaza ko ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa mu nzira zose byasaba.
Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabwiye IGIHE ko mu makuru bagenda babona hari ibigirwamo uruhare n'abarangije ibihano bakatiwe n'inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi batahindutse.
Ati 'Hari igikorwa cy'uko hari abari barahaniwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barangije igihano cyabo barimo gusubira mu muryango nyarwanda, hari aho ugenda usanga na bo mu maperereza agenda akorwa cyangwa se mu bimenyetso bimwe na bimwe bigenda bigaragara ko n'abo bantu babiftemo uruhare bikaba bigaragara ko hari ingufu zikwiye kongera gushyirwa mu bikorwa byo gutegura bariya barangije igihano.'
U Rwanda ruteganya ko muri Gashyantare 2025 hazafungurwa ikigo kizajya kinyuzwamo abahaniwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bakatiwe kugira ngo bazashobore kwisanga mu muryango nyarwanda.
Prof. Dusingizemungu yahamije ko abafungiwe icyaha cya Jenoside benda kurangiza ibihano baremeye icyaha bakanasaba imbabazi nta kibazo bateza, ibibazo byinshi bivuka ku batarigeze bemera icyaha.
Ati 'Abagorana ni babandi batigeze bemera icyaha n'ubu usanga bagifite iyo ngengabitekerezo hakabaho ko usanga abo ari bo bari mu bikorwa turimo kubona byo guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
'Icyo ni igice cyihariye rero gikwiye kwitabwaho mu buryo bw'umwihariko ari na byo tuvuga ko hagomba kubaho ibikorwa byo kubegera ku buryo bw'umwihariko n'ibikorwa byo kubategura bikoze ku buryo bw'umwihariko.'
Yagaragaje ko uburyo igihugu cyakiramo abahungutse n'abavuye mu mitwe y'iterabwoba bakabanza kwigishwa no gusobanurirwa gahunda za Leta bikwiye no gukorwa ku bafungurwa barahamwe n'icyaha cya Jenoside.
Ati 'N'ubundi barabasobanurira ariko twumva ko hashyirwamo izindi ngufu ku buryo bategurwa bagatangira kujya banakora n'ibikorwa bimwe na bimwe, nk'umuganda wabereye ahantu habegereye, bagahuzwa n'imiryango yabo ariko ntibahite bitura mu muryango mugari ahantu bazajya iwabo gutyo gusa batagize ikindi kibategura.'
'Mbere y'uko bamanuka bataha mu mirege yabo bakirwe n'inama z'abaturage z'aho hantu bamenye ko baje, babahe ayo akuru ko baje na bo babahe ijambo babasobanurire uko mu kagari bigenda, bategurwe aho kugira ngo abaturage bazajye bahura n'abo bantu mu nzira gutyo batazi n'uko banaje abantu bamaze imyaka mirongo.'
Imibare igaragaza ko abafungiye ibyaha bya Jenoside barenga ibihumbi 21, biganjemo abataremeye icyaha bagakatirwa gufungwa imyaka 25, 30 no gufungwa ubuzima bwose.
Abato banduriye he?
Senateri Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko kuba hari n'urubyiruko rugenda rugaragara mu bikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubavutsa ubuzima bivuze ko no mu babyeyi babo igihari.
Ati 'Bituma abantu batekereza ko hari ingengabitekerezo ituruka mu babyeyi ijya mu rubyiruko ukabona ko ingamba zikwiye gukazwa muri urwo rwego rwo gusobanurira urubyiruko ku birebana no kwigisha amateka ku buryo burushijeho, kwita ku bikorwa byo kwibuka n'ibindi bikorwa byose, no kwitabira ibikorwa bitandukanye kuko ibikorwa by'amajyambere duhuriramo nk'urugero muri Nyaruguru ahantu twagiye, abo usanga bari muri ibyo byaha n'ibindi bikorwa bisanzwe by'umuganda, byo gufatanya n'abandi aturage batabyitabira.'
Yahamije ko abantu bose bakwiye gushishikarizwa kwitabira ibikorwa byose bihuza abaturage bagafatanya kubaka igihugu.