Ingabire Marie Immaculée ntiyemeranya n'uburyo 'féminisme' ikorwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo arimo n'ibitutsi ku bemera ko ari aba-feministe bavuga ko baharanira uburenganzira bw'abagore mu gihe abarwanya iyo myumvire babibona nko guhangana n'abagabo.

Umuyobozi wa TI Rwanda Ingabire Marie Immaculée yabwiye One Nation Radio ko we aharanira ko umugore adatsikamirwa n'umugabo haba mu mitungo cyangwa ubundi burengenzira bwo mu rugo.

Ati 'Féminisme njyewe sinyemera, njyewe mparanira guteza imbere uburinganire. Ni ukuvuga ngo umukobwa cyangwa umugore wese ntabwo nzamufata nk'inzirakarengane na we ashobora kugira amakosa. Icyo ntazemera ni uko azarengana ntarenganurwe azize ko ari umugore. Icyo sinzacyemera na rimwe.'

'Icyo ntazemera ni uko umugabo bashakanye bahahana ibintu mu rugo azamurusha uburenganzira mu rugo rwe. N'itegeko noneho ryarakosotse rivuga ko umutware w'urugo ni umugabo n'umugore. Ubundi arantwara anjyana he? Njyewe se namutwaye? Wenda nsange ndatwarwa n'umusinzi, umusambanyi n'umujura, uwo ni umutware wantwara? Umwana arabura amafaranga y'ishuri ngo se ni umutware?'

Yahamije ko hari abakobwa babiri bishwe mu bihe byashize bamushengura umutima ariko n'uburyo aba-feministe babyitwayemo byamwongereye agahinda ku mutima.

Ati 'Ndebye uko abo bantu bacu bitwara mu kibazo ndababara cyane kurushaho. Icya mbere wowe mukobwa uciye ubwenge banza ureke kujya guca urubanza mbere y'umucamanza. Ndakwinginze gira ibindi uburana birahari. Turacyafite abagore bakubitwa, reka mbahe ikibazo kidukomereye ntari numva aba-feministe bavugaho n'umunsi n'umwe, nirirwa ndwana na cyo njyenyine.'

Mu bihe byashize aba bagore batandukanye n'abagabo babo urukiko rugategeka ibyo bagomba kujya bahabwa nk'indezo z'abana, iyo umugabo yangaga kubitanga bahamagaraga Polisi cyangwa RIB akayitanga ku ngufu ariko ubu ntibigishoboka.

Ati 'None se ubu abagabo ko banze gutanga indezo abo bagore bakaba ari bo bahangayikanye n'abo bana bonyine? Ndahamagara abo ba-femiste, nimuze dukore ubwo bukangurambaga turengere abo bagore n'abana na ho kujya guca urubanza rukiri mu rukiko umucamanza ataratangaza icyemezo, uraruca witwaje iki?'

Ingingo ya 345 y'Itegeko Rigenga Abantu n'Umuryango iteganya ko 'Umubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana we no kumurera. Ushinzwe kurera umwana wemewe n'amategeko na we afite nshingano zo kwita kuri uwo mwana.'

Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko aba-feministe bakwiye gushyira imbaraga mu kuvuganira abagore batandukanye n'abagabo bakabima indezo z'abana babasigiye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-marie-immaculee-ntiyemeranya-n-uburyo-feminisme-ikorwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)