Ingo zirenga ibihumbi 100 zigiye guhabwa imirasire n'amashyiga agezweho kuri nkunganire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga wiswe 'Accelerating Sustainable and Clean Energy Transformation (ASCENT) wamuritswe na BRD ukaba ufite agaciro ka miliyoni 27,500 000 z'Amadolari. Watewe inkunga na Banki y'Isi hamwe na Banki ya Aziya y'Ishoramari mu Bikorwaremezo. Uzakorera mu gihugu hose.

BRD izawugeza ku baturage ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL) kizafasha mu bugenzuzi bw'ibikoresho bizawutangwamo. Uzarangira mu Ukuboza 2029.

Uzafasha ingo ibihumbi 130 kubona ibikoresho kuri nkunganire, harimo ingo ibihumbi 80 zizahabwa imirasire y'izuba n'izindi ngo ibihumbi 50 zizahabwa amashyiga avuguruye atangiza ibidukikije kandi akoresha ingufu nke harimo aya gaze n'ay'amashanyarazi.

Abandi bagenerwabikorwa bawo ni abantu 5000 bakubiyemo abakora ubuhinzi buhira ku buso buciriritse bazahabwa imashini zuhira, ndetse n'abakora ubucuruzi buciriritse nka restaurant n'abacuruza ibikomoka ku matungo nk'inyama, amata, amafi, n'ibindi na bo bazahabwa amashyiga n'ibyuma bikonjesha.

Mu nama yahuje BRD n'abafatanyabikorwa bose muri uwo mshinga hamwe na ba rwiyemezamirimo yabaye ku wa 19 Ukwakira 2024, hagaragajwe ko kuva muri Mata uyu mwaka ubwo uwo mushinga watangiraga ibisabwa byose ubu byamaze gukorwa ku buryo mu ntangiro za 2025 uzatangira kugera ku baturage.

Umuhuzabikorwa wa ASCENT muri BRD, Dusenge Philbert yasobanuriye abari muri iyo nama uburyo umushinga uzashyirwa mu bikorwa, uruhare rwa buri rwego ndetse abo bose babyunguranaho ibitekerezo.

Dusenge yasobanuye ko uwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa na ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi bw'ibyo bikoresho, ariko bujuje ibiteganywa n'amabwiriza ajyanye na wo azashyirwa ku rubuga rwa internet rwa BRD vuba.

Muri ibyo bisabwa harimo ibizasuzumwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge (RSB), ibizasuzumwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Rwiyemezamirimo uzajya amara kuzuza ibisabwa azajya ajya kuri BRD asinyane na yo amasezerano yo kuzahabwa iyo nkunganire.

Dusenge ati 'Rwiyemezamirimo uzajya amara gusinya amasezerano azajya agenda yejyere abagenerwabikorwa abasobanurire uko ibyo bikoresho bikora n'inyungu bafite mu kubikoresha noneho namara kubigurisha yandike asaba ya nkunganire ya Leta. Aho EDCL izajya ibanza ijye kudukorera ubugenzuzi irebe niba abagenerwabikora barabyakiriye kandi bikora neza noneho itubwire twishyure nkunganire ya wa rwiyemezamirimo'.

Mubera Sosthène ufite sosiyete yitwa Kolmena Group icuruza imirasire y'izuba, yavuze ko umushinga wa ASCENT biteguye kuwushoramo amafaranga bashingiye ku byo basubanuriwe kandi ko na bo bawitezemo inyungu.

Imirasire izatangwa abaturage bazajya bayunganirwaho ku kigero kiri hagati ya 60% na 90% y'ikiguzi cyayo kandi izaba itanga ingufu ziri hagati ya watt 20 na 120. Ni mu gihe ku bindi bikoresho nkunganire izajya itangwa ku ijanisha rizashingira ku bushobozi bwabyo.

Ba rwiyemezamirimo bari mu bitabiriye iyi nama
Abitabiriye iyo nama bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo
Hagaragajwe inyungu z'uwo mushinga ku baturage
Dusenge Philbert yavuze ko uwo mushinga uzakorera mu bice bitagerwamo amashanyarazi yo ku muyoboro mugari
Bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zirenga-ibihumbi-100-zigiye-guhabwa-imirasire-n-amashyiga-agezweho-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)