Inzozi za Là Reïna: Umuhanzikazi wakoze ku mitima ya benshi ku ndirimbo ebyiri zonyine (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukobwa ufite impano idashidikanywaho mu kuririmba, ndetse no mu gucuranga 'guitar', kuko akenshi aririmba anicurangira.

Iyo muganira akubwira ko impano yo kuririmba yakuze ayiyumvamo, ariko ikaza gutyara ubwo yagiraga amahirwe yo kwiga umuziki ku Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda riherereye i Muhanga. Yasoje aya masomo mu 2022.

Yabwiye IGIHE ko aya masomo yamufashije, kuko byatumye akora ibintu akunda ariko na none azi neza.

Ati 'Kwiga umuziki byari ibintu nkunda kandi mbishoboye. Byatumye nsobanukirwa buri kimwe icyo kivuze, naho gikoreshwa […] nashakaga kwiyungura ubumenyi burenze ku bwo nari mfite. Nagiye kwiga umuziki mu 2019.'

Ubuhanga bwe bwamubashishije guhirwa, ndetse atangira kwigisha muri rimwe mu mashuri y'umuziki mu Mujyi wa Kigali ubwo yarangizaga amasomo ye.

Là Reïna ni we wagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe byashize zirimo iyahuriyemo Juno Kizigenza na Ariel Wayz, bakoze mu bihe by'amatora bise 'Injyana'. Hari n'indi yanditse izagaragara kuri album nshya ya Bruce Melodie.

Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w'abana barindwi, akaba Ubuheture.

Yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yise 'Nditinya' yasamiwe hejuru na benshi, ubu ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 440.

Agendeye ku kuntu yakiriwe, agaragaza ko uyu mwaka wamubereye mwiza. Ati 'Navuga ko wambereye mwiza kuko ninjiye mu muziki nkora indirimbo ihita igera ku bantu benshi. Ni umwaka mfata nk'uw'umugisha.'

Là Reïna yasohoye iyi ndirimbo muri uyu mwaka nyuma y'umwaka yari amaze asoje amasomo ye, akavuga ko ari ibintu yatekerejeho akabanza kureba uko ikibuga kimeze.

Ati 'Nari ndi kwihugura. Nashakaga kubanza kumenya uburyo ngomba kuba njye wa nyawe. Nkareba ibitaramo by'abandi bahanzi, ubuzima bw'abandi bahanzi. Nkavuga nti ni gute umuhanzi yahangana no kuvugwa nabi n'ibindi.'

Agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuba hari ahantu hakomeye yageze harenze aho ari uyu munsi.

Ati 'Nifuza ko ibintu byanjye bizaba byarageze ku bantu benshi ugereranyije n'uko bimeze ubu. Ikindi ni uko hazaba hari nk'umuntu uvufa ko yifuza kuba nkanjye.'

Là Reïna afite ubuhanga buhambaye mu muziki
Imyandikire ya Là Reïna ituma akundwa na benshi
Uyu mukobwa yize umuziki ndetse avuga ko byamufashije mu kuzamura impano ye

Reba ikiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE

Reba indirimbo nshya ya Là Reïna




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-za-la-reina-umuhanzikazi-wakoze-ku-mitima-ya-benshi-ku-ndirimbo-ebyiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)