Ntuyarenze igenewe by'umwkihariko aba-agent barenga 5000 ba Irembo, bayihagarariye mu gihugu hose.
Aba-agent ba Irembo bafasha abaturage batabasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga rwa IremboGov bitewe n'impamvu zitandukanye.
Harimo nko kuba hari bamwe mu Banyarwanda batagerwaho na internet ku kigero kiri hejuru, abatazi gusoma no kwandika, abafite ubumuga, n'abandi batandukanye.
Muri ubu bukangurambaga kandi hakubiyemo no kumenyekanisha ibiciro byagenwe, hagamijwe ko usaba serivisi n'uyimuha bose bakorere mu mucyo.
Ibiciro byagenwe na Irembo bigomba gukurikizwa ahatangirwa serivisi zayo hose ni 500 Frw yishyurwa n'usaba serivisi iherekezwa n'imigereka nka fotokopi y'indangamuntu, icyangombwa cy'amavuko n'ibindi.
Icyo giciro ariko ntikiba gikubiyemo serivisi z'inyongera zishobora gukenerwa nko gufotoza impapuro, kugabanya ubunini bw'ifoto n'izindi; kuko ibyo bikorwa ku giciro umu-agent wa Irembo izo serivisi asanzwe azitangiraho.
Ni mu gihe serivisi isabwe ariko idakenera umugereka uretse umwirondoro uyisaba abwira umu-agent wa Irembo, akabimukorera ku buntu.
Ikindi giciro Irembo yagennye ni icyo gufotoza icyangombwa umuturage yasabye mu gihe cyamaze kuboneka, aho yishyura amafaranga 200 Frw, mu gihe inyamezabwishyu ya Irembo yo uyihawe yishyura amafaranga 100 Frw.
Irembo kandi igaragaza ko aba-agent bayo baba bafite ibyangombwa bibaranga birimo amakarita y'akazi, bambaye amajaketi, kandi aho bakorera hari icyapa cyanditseho ibiciro bya serivisi za Irembo (Ntuyarenze Tariff) bigaragara neza ku buryo uwinjiye wese abasha gusoma ibiciro bimworoheye. Ibyo bituma abaturage boroherwa no kubamenya ku buryo bizera ko ubaha izo serivisi atari uwiyitirira Irembo koko.
Umuyobozi ushinzwe kugeza serivisi ku baturage ndetse n'imikorere y'aba-agent ba Irembo, Kamugisha Tonny yashimangiye ko intego ya Ntuyarenze ari ukugeza serivisi inoze ku muturage kandi bigakorwa ku gihe.
Ati 'Ntuyarenze ni intambwe y'ingenzi mu ntego yacu yo kugeza serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga IremboGov kuri bose kandi binyuze mu mucyo. Ibyo bikubiyemo gushyiraho ibiciro binoze, gukoresha aba-agent babifitiye ubumenyi n'ubushobozi, no guha icyizere umuturage uje umugana ngo amafashe gusaba serivisi".
Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu gihugu hose, mu mahuriro n'ibikorwa bitandukanye bihuriramo abaturage benshi, inama, umuganda, mu itangazamakuru ndetse no mu mahugurwa ahabwa aba-agent ba Irembo.
Ubu bukangurambaga bwa 'Ntuyarenze' buje Irembo iri mu bundi bukangurambaga bwa 'Byikorere' bwigisha bukanashishikariza abaturage kwisabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov, bakoresheje telefone zigendanwa cyangwa mudasobwa.
Ubwo bukangurambaga bwombi bwuzuzanya mu gufasha abaturage koroherezwa mu kubona serivisi zirenga 230 za Leta zitangirwa kuri urwo rubuga.