Irushanwa rya Miss Burundi ryagarutse rifite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni rushanwa rizaba mu ntangiriro z'umwaka wa 2025. Ndetse, umukobwa uzegukana ikamba azahembwa 25,000,000 fbu [11,709,438.50], ndetse n'imodoka ikoresha amashanyarazi, hagamijwe kumufasha cyane cyane mu ngendo ziwe za buri munsi. 

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, cyabereye mu busitani bwa Kiriri, umuyobozi wa kompanyi ya INGO SA, Bwana Rossa Kamariza yavuze ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo ku bakobwa batanu bazahiga abandi. 

Yavuze ko bazatanga ikamba kandi bahembe umukobwa uzahiga abandi 'Miss Burundi 2025', bazahemba kandi ibisonga bye bibiri, uzegukana ikamba rya 'Miss Development', ndetse n'umukobwa uzaba wakunzwe cyane mu irushanwa 'Miss Popular'.

Rossa Kamariza yavuze ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ryubakiye ku nsanganyamatsiko ya 'Ingo Tujane' cyangwa 'Tujyanemo'. Ni icyemezo bafashe mu rwego rwo gukoresha urubuga rw'iri rushanwa, bakangurira abantu gusura u Burundi no kugaragaza isura nziza y'iki gihugu.

Iri rushanwa rizahuza abakobwa 50 bo mu Ntara eshanu zo mu Burundi. Umukobwa wiyandikisha asabwa kuba afite Indangamuntu, kuba ari hagati y'imyaka 18 na 24, afite uburebure buri hagati ya 1m59 na 1m75, ndetse adafite ibiro birenga 65Kg, kandi agomba kuba yarize amashuri yisumbuye, cyangwa se yarakomeje Kaminuza.

Nyampinga w'u Burundi (Miss Burundi 2025) azahembwa 25,000,000 fbu [11,709,438.50 Frw] ndetse n'imodoka ikoresha amashanyarazi, azafashwa kandi gukurikirana amasomo ye mu bihugu byo mu mahanga, gukora ku mushinga we n'ibindi.

Igisonga cya Mbere azahembwa 15,000,000 fbu [7,025,663.10]; igisonga cya Kabiri azahembwa 10,000,000 fbu [4,683,775.40 Frw]. Ni mu gihe umukobwa uzegukana ikamba rya 'Miss Development' azahembwa 10,000,000 fbu [4,683,775.40 Frw] n'aho umukobwa uzaba wakunzwe mu irushanwa 'Miss Popular' azahembwa 5,000,000 fbu [2,341,887.70]. Ibi bigaragaza ko ibihembo by'iri rushanwa bingana na 30,444,538 Frw

Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ndayizeye Lellie Carelle wabaye Miss Burundi 2023, ahigitse abakobwa 11 bari babashije kugera mu mwiherero.

Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara ya Bubanza muri iri rushanwa, yegukanye ikamba asimbura Miss Kelly Ngaruko wari urimaranye umwaka n'ukwezi kumwe.


Umuyobozi wa Kompanyi INGO, Rossa Kamariza yatangaje ko kuri iyi nshuro bahisemo kongeramo ikamba rimwe mu rwego rwo kuryagura 

Livia Iteka wegukanye ikanba rya Miss Rwanda 2021, yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru gitegura irushanwa rya Miss Burundi rizaba mu 2025

 

Abakobwa 27 nibo bazagera mu cyiciro kizabanziriza icya nyuma muri iri rushanwa (Semi-Finals)

 

Abakobwa 15 nibo bazagera kuri 'Final' ari nabo bazavamo uzatsindira ikamba





Carelle Ndayizeye wabaye Miss Burundi 2023 n'ibisonga bye bari kwitegura gutanga amakamba



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149988/irushanwa-rya-miss-burundi-ryagarutse-rifite-agaciro-ka-miliyoni-30-frw-amafoto-149988.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)