Ishimwe rya Musenyeri Mbanda wiyambuye icyubahiro cy'Isi, akubaka Itorero Angilikani ry'u Rwanda rihamye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uganiriye na Musenyeri Laurent Mbanda usanzwe ari Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda akumvisha neza iyi ngingo yifashishije ubuzima butoroshye yanyuzemo mu bwana bwe, ariko ubu akaba umwe mu bantu bavuga rikumvikana mu Rwanda no mu Isi muri rusange.

Ku myaka itanu yari impunzi mu Burundi ku bw'amateka mabi yaranze u Rwanda aho Abatutsi bameneshwaga bagatwikirwa ndetse bakanicwa mu 1959.

Musenyeri Mbanda wavutse mu 1954 yari muto cyane, ariko akarangwa n'umurava, imirimo ye yose akayiragiza Imana na yo iramwiyereka mu nzira zigoye yanyuzemo.

Yigeza kuva i Burundi ajya muri Kenya gushaka amaramuko, urugendo rwamutwaye amezi atandatu ariko ku bwo gusenga ntiyacika intege, biramuhira akura mu myaka no mu iterambere, ku buryo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije yari ayoboye Umuryango wa Compassion Internationale, yifashishije mu gutabara Abanyarwanda.

Mu 1969 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu nk'Umukiza. Nubwo yamaze imyaka itari mike mu guteza imbere imiryango itari iya leta, nk'imyaka 19 yamaze muri Compassion Internationale, yari yaragiye mu byo kwiha Imana kare.

Mu kiganiro The Long Form, Musenyeri Mbanda yavuze ko yahawe ubupasiteri mu Itorero Angilikani mu 1988, mu 1989 agirwa umudiyakoni, nyuma bijyanye n'imirimo iteza imbere itorero yakoze mu Burundi, byatumye agirwa umwe mu bahagarariye Itorero Angilikani muri Amerika y'Amajyaruguru.

Ati 'Nubwo nakoze muri iyo miryango nari nsanzwe ndi pasiteri nkora imirimo itandukanye yo guteza imbere umurimo w'Imana.'

Bijyanye n'uko babaga mu mahanga kubera imirimo yari afite, mu 2003 Musenyeri Mbanda n'umuryango we baje mu Rwanda gutembera barahakunda, bituma afata icyemezo cyo gusezera muri Compassion Internationale yarimo nk'umuyobozi, akaza kuba mu Rwanda.

Ku bwo kwanga kumurekura burundu bongeye kumuha akazi muri Kenya hafi y'u Rwanda agira uruhare mu mavugurura y'uwo muryango ku Isi yose.

Musenyeri Laurent Mbanda ni umwe mu bakoze uko bashoboye ngo Itorero Angilikani ry'u Rwanda rishinge imizi

Mu gukomeza guharanira iterambere ry'u Rwanda, Musenyeri Mbanda yagize uruhare mu bushakashatsi bwarebaga ahashyirwa icyicaro cya Compassion Internationale muri Afurika, Mbanda aharanira ko babona u Rwanda nk'ahantu ha mbere.

Ati 'Byarakunze gishyirwa mu Rwanda, duhita dutura mu nzu ya Tele10 ahari inyubako igezweho. Nakoze imyaka itanu nk'Umuyobozi wa Compassion Internationale muri Afurika mfite inshingano zo kuyizamura kuri uyu Mugabane.'

Byarakunze, uwo muryango arawagura koko, ari bwo yafunguye amashami muri Ghana, Togo, Burkina Faso n'ahandi henshi.

Byageze mu 2010 umwe mu bantu aza kumusaba ko yava mu byo yarimo, akemera gukora umurimo w'Imana nk'akazi ke ka buri munsi nta kindi abibangikanya.

Wari umwanzuro ukomeye kwakira bijyanye n'uko kazi yarimo ari ko kari kamutungiye umuryango, bivuze ko kugasiga agakora umurimo w'Imana nta kindi kimwinjiriza akibangikanya na wo byari ibintu bikomeye.

Ati 'Byari ibihe bigoye kuko nari mfite abana babiri bigaga muri Amerika. Nawe uzi uburyo bihenda kwigisha umwana muri kaminuza yo muri Amerika, mfite undi mu Budage ngomba kubishyurira bose.'

Icyo gihe byabatwaraga byibuze ibihumbi 100$ ku mwaka, kugira ngo abana babone ibyangombwa nkenerwa by'ibanze nk'amafaranga y'ishuri.

Musenyeri Mbanda yibutse ubuzima yakuriyemo yibutsa umugore we uko kera Imana yigaragaje mu bihe bikomeye barimo ndetse amwizera ko izanigaragaza mu gihe yaretse akazi.

Ntibyatinze akazi yarakaretse yemera umuhamagaro, atorerwa kuyobora Diyoseze ya Shyira mu Itorero Angilikani.

Ati 'Ntangira gutekereza abana n'ibindi ariko hari ikintu kimwe cyanyeretse ko wari umugambi w'Imana. Icyo gihe nari mfite inzu i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali […] tubona Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda ije kuyikodesha. Bayikodesheje imyaka 15. Iyo yari impano y'Imana ku muryango.'

Ubwo umuryango we wahise ujya kuri Shyira aho yari yatorewe kuyobora, akagaragaza ko ari na bwo yabonye amahirwe yo kwitekerezaho bikomeye, akava mu myanya yari ikomeye agacishwa bugufi kugira ngo agire icyo akora ku murimo w'Imana.

East African Christian College yashinzwe n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda ikomeje gufasha u Rwanda mu kwimakaza ireme ry'uburezi

Yahakoze umurimo ukomeye, atangiza gahunda yo gufasha abana bakiri bato, hashyirwaho ibigo bibitaho bigera kuri 200, hubakwa ishuri rikuru ry'imyuga rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic, imwe mu zikomeye mu Rwanda, hubakwa inzu yakira abacumbika, inzu y'ubucuruzi n'ibindi.

Ati 'Imana yaradufashije gutera imbere cyane turakura ku buryo numvise ko cyari igihe aho nagombaga kujya mu za bukuru mbere y'umwaka n'amezi ane kuko twari tumaze kubona uzansimbura kuri Shyira.'

Icyo gihe Musenyeri Mbanda yari n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya Compassion Internationale, bongera kumuha akazi, biba ngombwa ko na none yagombaga gusubira muri Amerika.

Kuko yari yaramaze kubona uzamusimbura i Shyira yiteguye gusubira muri Amerika, yagurishije ibye byose yiteguye kugenda, ariko yongera kwitaba telefone imuha akazi.

Abamuhamagaye bamubwiye ko Itorero Angilikani mu Rwanda rigiye gukenera Arikiyepisikopi, ariko yakwibuka ko yari yamaze kugurisha ibye byose bikamushobera.

Icyo gihe hari mu 2017. Ku bw'umutima wo gukorera Imana no kutikomeza mu biganiro, mu 2018 yatorewe kuba Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, imirimo yagombaga gukora umwaka n'igice, ariko nyuma Inama y'abasenyeri imwongerera imyaka itanu, bongera kuyongeza aho agomba gusoza mu 2026.

Ati 'Ni ibintu ntigeze mparanira byumvikane neza ndetse sinanabisabye. Nshimira Imana uburyo yaciye inzira, ikamfasha gukora, mbese mu kazi nabonye Imana.'

Mu byo bakoze kandi harimo no gutangiza East African Christian College mu 2021 nyuma yo kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye mu 2020, ifite icyicaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Uyu munsi ifite abanyeshuri 1700, biga mu mashami ane arimo, Uburezi, Iyobokamana, Ubuvuzi n'Ubucuruzi.

Musenyeri Mbanda agaragaza ko hanubatswe ibikorwaremezo bitandukanye bifasha Itorero Angilikani ry'u Rwanda gukora umurimo w'Imana.

Bateje imbere gahunda y'ingo mbobezamikurire aho mu gihugu hose, bafite izirenga 600 buri rumwe rurererwamo abari hagati ya 70 na 100.

Ati 'Ibintu nasabye Imana ibyo nagizemo uruhare ruto nkabikorera mu gihugu, nkabibona nkabikoraho aho kuba raporo nagombaga guhabwa ndi mu bushorishori bwa ya miryango itari iya leta, narabibonye biba kandi mbishimira Imana kuba yarabinyemereye.'

Anagaragaza ko uyu munsi urubyiruko rw'u Rwanda ruri guhura n'imbogamizi zitandukanye zituma rutagera ku ntego rwihaye.

Zirimo iz'ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, kwigana imico y'abanyamahanga, ikoranabuhanga, kutubaka umubano uhamye n'ibindi, ariko akavuga ko Ijambo ry'Imana ari cyo gisubizo cy'izo mbogamizi zose, bikajyana n'indangagaciro za Kinyarwanda.

Kaminuza y'Itorero Angilikani ry'u Rwanda ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic, iherereye i Hanika mu Karere ka Nyanza ni imwe mu zikomeje guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda
Musenyeri Laurent Mbanda ayoboye Itorero Angilikani ry'u Rwanda kugeza mu 2026



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-musenyeri-mbanda-wiyambuye-icyubahiro-cy-isi-akubaka-itorero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)