Ni ibirori byiswe "PowerUp Youth Camp," byatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, bikaba biraza gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024. Biri kubera i Kimisagara kuri Maison de Jeunes, ahari guhurira urubyiruko rufite impano zitandukanye rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Ku ikubitiro, iki gikorwa cyatangijwe n'imikino inyuranye, urubyiruko rwose rwitabiriwe rwagabanijwe mu matsinda rugakina imikino irufasha kuruhuka mu mutwe.
Abahanzi barimo ZoG, itsinda ry'ababyinnyi ryiyise 'Kimisagara Students,' mu mbyino zigezweho basusurukije abitabiriye 'PowerUp Youth Camp,' naho uwitwa Olivia yerekana impano ye yo kuvuza umwirongi yishimirwa n'abatari bacye.
Ni mu gihe kandi hakinwe n'umukino w'amahirwe, aho iyo wagiraga amahirwe nimero baguhaye igahamagarwa, wahabwaga igihembo runaka. Mu bihembo byatanzwe harimo imipira ya IYF Rwanda, imikandara, ibitabo, ibikoresho binyuranye bikenerwa mu ishuri n'ibindi.
Mu butumwa abayobozi bose bagarutseho, ni ubwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z'igihugu, ndetse ko amahirwe ya mbere bafite ari ubuzima. Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe nk'aya yo kwerekana impano bafite, barangwa n'ikinyabupfura kandi barushaho kwaguka mu bitekerezo.
Umuryango wa International Youth Fellowship (IYF) umaze igihe kirekire ukorera mu Rwanda, aho ufasha urubyiruko kwivumburamo impano, ugatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye sosiyete Nyarwanda akamaro birimo umuganda, kuremera abatishoboye, kwigisha urubyiruko amasomo atandukanye ku buntu n'ibindi byinshi.
Hari kuba igikorwa cy'iminsi ibiri kigamije gufasha urubyiruko rw'i Kigali kwiga no kwidagadura barushaho kuryoherwa n'impera z'umwaka
Ni igikorwa cyateguwe n'umuryango witwa IYF Rwanda kiri kubera kuri Maison des Jeunes Kimisagara
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakuru n'abato
Urubyiruko rwakinnye, rurabyina, ruranasabana
Abitabiriye bose bari bizihiwe
Urubyiruko rubarizwa muri IYF Rwanda narwo rwamuritse impano rwibitseho
Abifitemo impano yo kuririmba bahawe urubuga
Umuyobozi wa IYF mu Rwanda, Benjamin KO yashimiye urubyiruko, arusaba kubyaza umusaruro imbaraga n'amahirwe bafite
Tadeo ukuriye Kimisagara YEGO Center yashimiye IYF Rwanda yatekereje ku rubyiruko
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yabwiye urubyiruko ko amahirwe ya mbere rufite ari ubuzima
Yatanze ibihembo ku banyamahirwe
Mu bihembo byatanzwe harimo n'ibikoresho by'ishuri birimo ibitabo n'ibindi
Impano ku banyamahirwe bitabiriye 'PowerUp Youth Camp'
Abagize uruhare mu guhuriza hamwe urubyiruko mu gikorwa cya 'PowerUp Youth Camp'
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza ku mugaragaro 'PowerUp Youth Camp'
AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwandaÂ