Kamonyi: Abacunga nabi ibya rubanda mu makoperative akabo kagiye gushoboka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, Amakoperative akorera muri aka karere mu mirenge uko ari 12, bizihije umunsi mukuru ngaruka mwaka wahariwe Amakoperative. Hishimiwe intambwe imaze guterwa n'uruhare Amakoperative mu guteza imbere Abanyamuryango n'Igihugu muri rusange. Abacunga nabi umutungo wa rubanda, abagize imitungo y'abanyamuryango nk'uturima twabo babwiwe ko ingamba zakajijwe, basabwa koga magazi kuko n'amakosa bagiye kujya bayahanirwa, ibyaha bagashyikirizwa amategeko.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi aganira n'Abanyamuryango b'Amakoperative ndetse n'Abayobozi bayo yabanje kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ry'Igihugu, iry'Akarere ariko by'umwihariko ku Banyamuryango.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Yagize ati' Turishimira cyane ibyo twagezeho binyuze mu makoperative hano iwacu mu karere ka Kamonyi. Turashimira cyane uruhare Amakoperative agira mu iterambere ry'Igihugu ku mibereho myiza y'abanyamuryango ndetse n'abandi banyarwanda, ariko kandi tugarutse mu karere kacu, twishime kandi dushimire cyane abagize amakoperative uruhare rukomeye mugaragaza mu iterambere ry'akarere kacu ka Kamonyi'.

Meya Dr Nahayo Sylvere, asaba ubuyobozi bw'amakoperative gukorera mu buryo bw'Ubunyangamugayo, abashinzwe umutungo bakabikora mu buryo bwa kinyamwuga kandi bakabikora ku bw'inyungu rusange z'abanyamuryango ba Koperative.

Asaba Abanyamuryango b'Amakoperative kumenya ko amafaranga cyangwa Ubushobozi bakura muri Koperative bikwiye kubabera inzira nziza yo gukomeza kwiteza imbere. Ati' Koperative uko bigaragara iyo abantu bari hamwe, bakorana aba ari inzira nziza yo kugira ngo bakomeze mu murongo mwiza wo gukomeza kubaka Igihugu mu buryo bwose, bakabana neza bagakorana neza bakaganira iterambere ry'Igihugu, bakaganira n'ibindi bibazo bitandukanye kuko aba ari umwanya mwiza wo kugira ngo bahure baganire no kubindi  bibazo bitandukanye by'umuryango nyarwanda, yaba ari amakimbirane mu ngo!. Twifuza ko nta muntu waba ari mu itsinda, muri Koperative nk'izi ng'izi ngo twumve ko ariwe ufite amakimbirane mu rugo'. Akomeza asaba buri wese kuba intangarugero mu byiza.

Abayobozi 12 b'Amakoperative muri buri murenge uko ari 12 igize aKarere ka Kamonyi bahagaze inyuma y'Abayobozi batandukanye bari bamaze kubashyikiriza amashimwe y'uko bahize abandi.

Abayobora Amakoperative baroge magazi kuko birakomeye;

Hamisi Yohani Damasenti, Umuyobozi w'ishami ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amakoperative/RCA ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo avuga ko ubu hari itegeko rishya ryo muri Kamena 2024, ryaje rigamije kunoza neza imicungire y'Amakoperative, aho ryashyize ingufu nyinshi mu burenganzira buhabwa Umunyamuryango.

Hamisi Jean Damascene/RCA mu Ntara y'Amajyepfo.

Avuga ko iri tegeko rishya rivuga ko 70% by'inyungu zabonetse muri Koperative ku mwaka, Abanyamuryango bagomba kuzigabana. Avuga kandi ko muri iri tegeko harimo ibihano bikarishye ku bayobozi b'Amakoperative bacunga nabi iby'Abanyamuryango. Ati' Mu itegeko hashyizwemo ibihano bikarishye bituma abayobozi b'Amakoperative bagomba kwitwararika kuko ibyo bihano ubwabyo biraremereye ni bitwara uko bidakwiriye'. Avuga ko abo bakora nabi Leta yabahagurukiye, ko bitazafata igihe kirekire bakirimo.

Uretse ibikorwa bigize ibyaha abakora nabi bari basanzwe bakurikiranwaho n'inzego zibishinzwe kugera ubwo bashyikirizwa amategeko akabakanira urubakwiye, muri iri tegeko rishya harimo ingingo iteganya amande ku makosa yakozwe na bamwe mu bayobozi b'Amakoperative.

Abanyamuryango ba Koperative zitandukanye bitabiriye uyu munsi.

Ku bijyanye n'Ibihano ku bayobozi b'Amakoperative bashaka gucunga nabi iby'Abanyamuryango, Hamisi yabwiye abo bireba bose ati' Abayobozi bashaka gukuramo utwabo kugira ngo Manda zirangire bakuyemo ayabo rwose turabasaba kwitwararika. Turabasaba kwitwararika kubera ko itegeko nababwiye mu ngingo y'143 kugeza ku ngingo y'155, hateganijwe ko Abayobozi batitwara neza hari ibihano bibategereje'.

Ati' Hari amande azajya acibwa abayobozi b'Amakoperative kubera amakosa bakora mu makoperative. Ubu mu minsi iri imbere, abagenzuzi b'Amakoperative muri RCA bazajya bagendana Gitansi yo guca amande. Abayobozi b'Amakoperative batitwara neza, bakoze amakosa bagiye kujya bacibwa amande ava ku bihumbi mirongo itanu(50,000Frws) kugera kuri Miliyoni ebyiri(2,000,000Frws) kandi ziva mu mitungo y'abayobozi b'Amakoperative, ntabwo zizava mu makoperative bayobora. Ndagira rero ngo mwitwararike bayobozi b'Amakoperative, mwitwararike aho kugira ngo imitungo yanyu izashirire mu gucibwa amande, ahubwo ni mwubake Koperative mwubake n'icyizere cy'ejo hazaza'.

Mu isesengura ryakozwe na RCA umwaka ushize, ku mikorere n'imicungire y'Amakoperative nkuko Hamisi abivuga, ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri(1/2) cyayo acunzwe nabi cyangwa se yabaye baringa. Ashimangira ko ibyo bigomba guhinduka ku buryo abanyamuryango bishimira ibyo Koperative zibagezaho.

Mu busanzwe, umunsi mpuzamahanga w'Amakoperative ku rwego rw'Igihugu wizihirijwe mu karere ka Musanze Tariki ya 11 Ukwakira 2024. Ku rwego rw'isi, ni umunsi wizihizwa ku wa Gatandatu wa mbere w'ukwezi kwa Nyakanga ariko kuko ku rwego rw'Igihugu mu Rwanda iyo minsi haba hari indi minsi mikuru, harimo Umunsi mukuru w'Ubwigenge, Umunsi wo Kwibohora niyo mpamvu umunsi w'amakoperative ushakirwa ahandi ushyirwa kugira ngo hirindwe uko guhurirana.

Umunsi nk'uyu, uba ari uwo kugaragaza ibyo Amakoperative yagezeho ariyo mpamvu ku rwego rw'Igihugu uba ariko kandi ukanaba no ku rwego rwa buri karere kugira ngo buri munyamuryango wese wa buri Koperative amenye uwo munsi kuko uba ari umunsi we, Umunsi w'abanyamuryango wo gusubiza amaso inyuma bakareba aho Koperative zabo zimaze kubageza, ndetse bagasuzuma aho bagize intege nke kugira ngo bafate ingamba z'icyerekezo kizima cy'ahazaza h'ibikorwa byabo.

Abayobozi batandukanye bashyikirije ibihembo abakuriye Amakoperative;

Igikombe cyatwawe na Koperative y'Abahinzi b'Umuceri ba Mukunguri.

Munyaneza Théogène



Source : https://www.intyoza.com/2024/12/08/kamonyi-abacunga-nabi-ibya-rubanda-mu-makoperative-akabo-kagiye-gushoboka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)