Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi(DPC), SP Furaha araburira Abanyakamonyi n'abahagenda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2024. Aravuga ko Polisi itari bwihanganire uwo ariwe wese wishora mu byangwa n'Amategeko. By'Umwihariko, Abagize Umuryango bumva ko bashyize imbere ukutumvikana n'amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi yabasabye gusa gukora kuri terefone 0788311183 bagahamagara Polisi igakora akazi. Ati' Mwebwe ni muduhe akazi kuko turi abakozi banyu'.
DPC Furaha ubwo yari mu nteko y'Abaturage mu Kagari ka Kambyeyi, Umurenge Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, yabwiye abitabiriye Inteko y'Abaturage ati' Muri iyi minsi mikuru ndetse no mu yindi minsi, hari abamenyereye gutaha bashota inzugi imigeri, abo rero iyo aje atyo uratubwira. Babandi basesagura imitungo y'urugo, abo nabo iyo ubona atangiye kujya ajya kuyanywera inzoga, Mituweri itarimo kuboneka, Abana batabona Amafaranga y'ishuri, ahubwo agataha yanduranya uraduhamagara. Turashaka Umunyarwanda uriho neza mu mahoro, utekanye, ukora agamije kwiteza imbere, yubaka Igihugu cye neza'.
Yabwiye Abagore n'Abagabo ati' Wa Mugore we! Bagukubita umugeri uhamagara Polisi, wa Mugabo we, umugore agukubita ikofe, uhamagara Polisi. Uyu mwaka turimo ndashaka ngo tuwurangize neza twishimye, tunafata imigambi mishyashya y'Umwaka wundi tugiye kujyamo'.
Yakomeje asaba buri wese kwitwararika, yibutsa ko icyo Igihugu cyifuza, Polisi ifitemo inshingano ari ukurinda Umunyarwanda, gukumira icyaha ariko kandi no guharanira ko uyu mwaka nta n'umwe usigarana, ahubwo buri wese agera muri 2025 Amahoro.
Ati' Ntawe dushaka usigara muri uyu mwaka, Nta muntu dushaka kumva ijisho rye ryasigaye muri uyu mwaka, Nta muntu dushaka kumva ukuguru kwe kwasigaye muri uyu mwaka. Ya mahane yose mubona agenda aba mu ngo cyangwa se n'aho dutuye hose, ntabyo dukeneye. Twambuke neza Amahoro, tugereyo amahoro'.
SP Furaha, yabwiye abaturage ko iyo Ubuyobozi bw'Igihugu buvuga ko umuturage akwiye kuba ku Isonga, haba havugwa kuba ku isonga y'Ibyiza. Ati' Ni ukuvuga ngo dufite ubuzima bwiza, dufite Umutekano, turakora tugasarura nta muntu utwibye! Tukorora, tukagurisha kandi niba wanagurishije amafaranga yabonetse, ntawe ukwiye kwigaragaza nk'aho ariwe kizigenza ahubwo abantu bose ni kimwe'.
Uyu muyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, yasabye Abanyakamonyi kwirinda ibyaha, kubigendera kure bagakumira bitaraba kuko ngo n'uwahirahira abikora atazihanganirwa. Yababwiye kandi ko n'uwibwira ko yabikora rwihishwa Polisi y'u Rwanda iri maso, ifite ubushobozi bwo kubigenza no kubitahura, uwabikoze akabiryozwa.
By'umwihariko muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 ikanasatira gutangira Umwaka mushya wa 2025, yihanangirije abafite utubari, Abanywa inzoga, abibutsa ko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese uteza umutekano muke haba iwe ndetse n'ahandi. Yasabye buri wese kwitwararika akareka gutanga icyuho cyatuma abazwa cyangwa ahanirwa ibidakwiye yakoze.
intyoza
Source : https://www.intyoza.com/2024/12/25/kamonyi-polisi-yatanze-umuburo-muri-ibi-bihe-byiminsi-mikuru/