Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024, ahagana ku i saa munani n'igice(14h30), Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu rubanza buregamo umugabo witwa Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri w'imyaka 26 y'amavuko, ushinjwa kwica umugore we babanaga muri 2023 akoresheje isuka, yasabiwe igihano cy'igifungo cya burundu. Guhuzagurika kwe mu kwisobanura asobanya imvugo byateje urujijo, Ubushinjacyaha busaba ko kwemera icyaha kwe bitaba impamvu nyoroshya cyaha.
Avuga impamvu urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaje kuburanishiriza uru rubanza ahabereye icyaha, Umucamanza yavuze ko ari mu rwego rwo gutanga amasomo no kumenyekanisha ko hari inzego z'Ubutabera, ko kandi igihe ukoze icyaha ugomba kugikurikiranwaho mu rwego rw'Amategeko ndetse bikaba impamvu yo kugira ngo n'abandi bashobora kwishora mu byaha bamenya ko icyaha kidakinishwa.
Yagize ati' Leta y'u Rwanda ifite urwego rw'Ubutabera rukora kandi rurenganura abarengana, kandi uko kurenganura harimo no guhana abakoze ibyaha'. Yakomeje asaba abaje kumva uru rubanza kugira ituze kuko ari urubanza rushobora kuzanamo amarangamutima, bityo ko nta wemerewe kugira icyo avuga urukiko rutamuhaye ijambo.
Perezida(Perezidante) w'Iburanisha, yabwiye abari aho ko nubwo urukiko rwaje kuburanishiriza aho icyaha cyakorewe, bidakuraho ko aho bari habaye mu rukiko nubwo ari ku karubanda, ku musozi aho abaturage batuye, ahakorewe icyaha.
Yababwiye ko aho urukiko ruri gukorera imirimo hose haba habaye mu rukiko bityo ko uwanyuranya n'amahame n'amabwiriza bigenga abari mu rukiko, Urukiko rutazuyaza mu kumufatira ibihano, kumucira urubanza rw'ibyo yaba akoze binyuranye n'ibiteganywa n'amategeko. Ati' Aha hafatwa nk'icyumba cy'iburanisha igihe duhari, turi kuhaburanishiriza cyangwa turi kuhakorera imirimo irebana n'urukiko'.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo kugira ngo busobanure ikirego burega Nshimiyimana Damiyani bakunda kwita Danyeri, buvuga ko bumurega icyaha cy'Ubwicanyi, giteganywa n'ingingo y'i 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Iyo ngingo ivuga ko; Umuntu wese wishe undi abishaka aba akoze icyaha. Ubushinjacyaha, bukomeza buvuga ko uwo burega, ku itariki ya 18 Nzeri 2023 ubwo yari mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, abishaka kandi yabanje kubitegura yishe umugore babanaga witwaga Jacqueline Uwimanifashije wari mu kigero cy'imyaka 19 y'amavuko kuko yavutse muri 2004, babanaga nk'umugabo n'Umugore mu buryo butemewe n'amategeko, bamaranye igihe kitarenze umwaka.
Bwakomeje buvuga ko kujya kumwica byari byahereye mu gitondo baserera, nyuma uyu Nshimiyimana akaza gufata isuka ayikubita umugore we mu mugongo ubwo yari yunamye yoga yitura hasi, arongera ubwa kabiri ayimukubita mu mutwe( Muri nyiramivumbi), ahita ashiramo umwuka(arapfa).
Umushinjacyaha, yakomeje abwira urukiko ko ari uko Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri yishe urupfu rubabaje umugore babanaga bamaranye igihe gito nk'umugabo n'umugore.
Ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha bwari bumaze kumushinja, Nshimiyimana wiburaniraga, yatangiye avuga ko asaba imbabazi z'ibyo yakoze, avuga ko atashakaga kwica umugore we, ko kandi isuka yamukubise atamuhengereye yunamye akaraba, ko ahubwo barebanaga bombi bahagaze bacyocyorana, ndetse ko intandaro yari uko yari afite amakuru ko umugore we amuca inyuma( asambana).
Mukwiregura kwe, yagiye abusanya imvugo ku byo yagiye avuga haba mu ibazwa rye rya mbere agifatwa ubwo yari mu bugenzacyaha ndetse no mu gushinjacyaha. Nyuma yo kugaragaza ihuzagurika imbere y'imbaga y'abaturage bacishagamo bakagaragaza ukutanyurwa n'ibyo avuga, yaje kwerura yemera icyaha, asaba imbabazi.
Nyuma yo guhatwa ibibazo n'umucamanza, yageze aho arerura avuga ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha ndetse n'abatangabuhamya urukiko rwavuze babonye ibyabaye ubwo yicaga umugore we, yemeye ko byose ari ukuri, asaba urukiko guca inkoni izamba bukamuhana ariko kandi bukanagerageza kumugabanyiriza igihano ndetse bukaba bwanamuha igisubitse.
Ubushinjacyaha, bwasabye ijambo buvuga ko kwiregura kwe ari ukwa nyirarureshwa, ko kabone nubwo umugore we yari kuba amuca inyuma cyangwa se asambana, nta mpamvu nimwe yari ikwiye yo kumubuza kubaho, kumwica kuko itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 mu ngingo ya 11 rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ndetse iya 13 ikavuga ko umuntu ari umunyagitinyiro kandi ari indahungabanywa, ko bityo habaye hari n'ibyo yamukekagaho yagombaga kubishyikiriza inzego zibishinzwe, akabibwira n'Ubuyobozi bukamufasha.
Ubushinjacyaha, bwasoje busaba urukiko kwakira ikirego rukemeza ko gifite ishingiro, rukemeza kandi ko ushinjwa yakoze icyaha cyo kwica umugore babanaga kandi akabikorana ubugome bukabije. Bwasabye ko abihanirwa kuko yaciye inyuma y'ibyo amategeko ateganya ko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima.
Ubushinjacyaha, bwavuze ko imyiregurire ya Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri nubwo avuga ko yemera icyaha, butemeranywa nawe kuko busanga ukwemera icyaha kwe gushidikanywa ho, ari ibya nyirarureshwa, ko ndetse nta kwicuza icyaha bumubonamo, ko ndetse atanagaragaza uko yagikoze haba mu mvugo ze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ndetse n'imbere y'urukiko.
Aha, niho Ubushinjacyaha bwashingiye, busaba urukiko ko ukwemera icyaha kwa Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri bimubera ikimenyetso kimushinja, kimuhamya icyaha ariko bitamubera impamvu nyoroshyacyaha, ndetse ko bityo busaba ko Urukiko rumuhamya icyaha ndetse rukamuhanisha Igihano cy'Igifungo cya Burundu hagamijwe ko we ubwe yumva kandi akamenya ububi bw'icyaha yakoze ariko kandi bikanabera abandi isomo rikumira icyaha.
Nyuma yo kumva impande zombi, haba uregwa ndetse n'uhande rw'Ubushinjacyaha, urukiko rwavuze ko tariki ya 10 Mutarama 2025 ku i saa cyenda aribwo ruzaza aho urubanza rwabereye gutangaza imyanzuro y'urukiko.
Munyaneza Théogène