Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ahari iyi laboratoire yatewe inkunga n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA).
Cyitabiriwe n'abayovozi mu nzego zitandukanye, abagize uruhare mu kubaka iyo laboratoire na bamwe mu batwara abantu kuri moto.
Muri icyo gikorwa abo bamotari banahawe ingofero zujuje ubuziranenge ziza zisanga izindi 1000 zari zatanzwe muri Gicurasi uyu mwaka ubwo amabwiriza agenga izo ngofero yasohokaga.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko iyo laboratoire ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye muri Afurika mu bijyanye no kubungabunga umutekano w'abagenda kuri moto.
Yagize ati 'Bizadufasha mu rugendo twatangiye rwo kunoza umutekano w'abagenda kuri moto ku buryo nko mu gihe habaho impanuka umuntu adashobora gukomereka cyane ku mutwe. Amabwiriza agenga ingofero zinjira mu gihugu yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka kandi turizera ko mu bihe biza ingofero zose zinjira mu gihugu zizaba zujuje ubuziranenge'.
Dr. Gasore yavuze ko ubu ku bufatanye n'afabatanyabikorwa Igihugu kiri gushaka ahaturuka izo ngofero ku buryo mu minsi iri imbere abacuruza izo ingofero bose bazaba batumiza izujuje ibisabwa, noneho nizimara gupimirwa mu Rwanda zijye ku isoko ku buryo abamotari bazajya bagura gusa izujuje ubuziranenge.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko iyo laboratoire igiye gufasha mu gusuzuma ubuziranenge bw'ingofero z'abagenda kuri moto yari yarashyizweho ariko nta hantu hahari ho kuyapimira.
Ati 'Twizeye ko amabwiriza yashyizweho tugiye kubasha kujya tuyagenzura tukareba uko ashyirwa mu bikorwa kuko twabonye laboratoire yo kuyapima bityo bizajya bifasha abagenzi n'abamotari bakoresha izo ngofero kubarinda'.
Yongeyeho ariko ko Leta itazakomeza gutanga izo ngofero kuko izo yatanze zari izo kwerekana impagararizi zujuje ibipimo biteganyijwe.
Iyo laboratoire yafunguwe ifite ubushobozi bwo gupima ingofero ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi ikaba ari na yo ya mbere yo muri ubwo bwoko iri muri Afurika.
Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko kuva mu 2022 iryo shyirahamwe ritangira gufasha u Rwanda kongera umutekano wo mu muhanda rukomeje gutera intambwe zigaragara by'umwihariko iyo laboratoire yo kwita ku bagenda kuri moto kandi ko bazakomeza kurushyigikira.
Ati 'Nishimiye kandi kubabwira ko Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo gusiganwa ku Mamodoka binyuze mu muryango wa FIA Foundation n'abamotari bo mu Rwanda tuzatanga inkunga y'ingofero nyinshi zujuje ubuziranenge ku batarwa abantu kuri moto'.
Abamotari bahawe izo ngofero bavuze ko bishimiye ko umutekano wabo wo mu muhanda n'uw'abo batwara ugiye kurusho kwiyongera.
Bizumuremyi Sadi yavuze ko izo ngofero zigaragaza ko Igihugu cyita ku mutekano wo mu mahunda kuko bazitezeho gutanga ubwirinzi buhagije ku bagenda kuri moto kurusha izari zisanzwe.
Nakabonye Charlotte umaze imyaka ibiri atwara moto we yavuze ko izo ngofero nshya zidashobora kuva mu mutwe mu gihe umuntu akoze impanuka nyamara izisanzwe zavaga mu mutwe w'umuntu impanuka ibanye ku buryo yabaga afite ibyago byo gutakaza ubuzima yituye nko hasi.
Amafoto: Munyemana Isaac