Kuki Bruce Melodie atashyize indirimbo ye na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2024, cyabereye muri Kigali Universe. 

Asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye na Meddy yakozwe, ariko ko itagaragara kuri Album ye kubera ko habayeho kudahuza umwanya na Meddy.

Ati "Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n'umwanya wanjye, tuzawugeraho."

Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo yakoranye n'abahanzi banyuranye, zitari kuri iyi Album 'ariko ntibivuze ko zitazasohoka." 

Yumvikanishije ko iyi Album ayikozeho igihe kinini, byatumye yitabaza abantu benshi mu guhitamo indirimbo zagombaga kujya kuri iyi Element.

Ni Album avuga ko yakozweho na ba Producer barimo Prince Kiiiz, Element ndetse na Made Beats. Ni Album azamurikira abakunzi be b'intoranywa tariki 21 Ukuboza 2024, ni mu gihe Album izajya ku isoko tariki 1 Mutarama 2025.      

   

Bruce Melodie yavuze ko yakoranye indirimbo na Meddy ariko itabashije kujya kuri Album ye kubera umwanya yakozwemo  

Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo nyinshi, yakoranye n'abahanzi zitarasohoka ziza mu gihe kiri imbere 


Ku wa 3 Ukuboza 2023, nibwo Bruce Melodie yahuye na Meddy bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- Aha bari kumwe na Coach Gael



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149588/kuki-bruce-melodie-atashyize-indirimbo-ye-na-meddy-kuri-album-149588.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)