Ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko y'igihugu cye, tariki 11/12/2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ntiyagize isoni zo kurega u Rwanda ibintu bitanashoboka, ndetse abasesenguzi bafata nk'ibitakaragasi bigamije kurushaho gushyamiranya ibihugu byombi.
Imbere y'abadepite n'abasenateri, ndetse na camera z'isi yose, Perezida Tshisekedi yavuze ko ngo 'u Rwanda rwatangiye gutuza abaturage barwo mu bice Abankongomani bavuyemo kubera intambara.'
Ibi nibyo Tshisekedi yise'plan de dépeuplement et de repeuplement' mu gifaransa, ni ukuvuga umugambi w'u Rwanda wo kwirukana mu byabo abenegihugu ba Kongo, rukahatuza Abanyarwanda!
Iki kinyoma cya Tshisekedi kije mu gihe nyamara imiryango mpuzamahanga, irimo na Loni, yo imaze gusohora ibyegeranyo byinshi byerekana ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni n'igice bari baravuye mu byabo kubera intambara, batahutse, cyane cyane abasubiye mu ngo zabo bakaba ari abo muri Kivu y'Amajyaruguru. Nta muryango n'umwe uravuga ko hari umunyamahanga, by'umwihariko Umunyarwanda, waba yaratujwe mu isambu y'Umukongomani wahunze.
Abasesenguzi bahaye urw'amenyo Tshisekedi, kuko bitumvikana ukuntu Umunyarwanda yasiga igihugu cye gitekanye cyane, akajya mu muriro utazima mu burasirazuba bwa Kongo, mu isibaniro ry'imitwe yitwaje intwaro isaga 260!
Abo basesenguzi barasanga ibi bihuha bigamije kongera ubushyamirane busanzwe hagati y'uRwanda na Kongo, doreko Tshisekedi agaragara nka rusahuriramunduru utifuza ko intambara irangira, kuko ayikoresha mu nyungu ze za politiki.
Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 15/12/2024, Tshisekedi agomba guhurira na Perezida Kagame i Luanda muri Angola mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati y'ibihugu byombi, impungenge ni zose ko ibi bihimbano bishya bishobora gukoma mu nkokora ubushake n'imbaraga birimo gushyirwa mu gushakira amahoro Kongo n'akarere kose muri rusange.
Biragaragarira buri wese ko Tshisekedi ashakisha impamvu yose yadindiza ibiganiro bya Luanda, kugirango atubahiriza ibyo asabwa, birimo gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kandi atatinyuka kurwanya abafatanyabikorwa be.
Mu nama ye na Perezida Kagame kandi, nta kabuza ko azasabwa kugirana ibiganiro na M23, mu gihe yarahiye ko atazigera ashyikirana n'abo yita 'umutwe w'iterabwoba'.
Ibi binyoma bishya rero bishinja uRwanda kujya gutuza abaturage barwo mu mitungo y'Abakongomani, nta kindi bigamije uretse kugerageza gushyira ibihato muri iyo nzira y'amahoro, we n'abamushyigikiye batahwemye kurwanya.
The post Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.