Kurambiriza ku nkunga z'amahanga gusa, si igisubizo kirambye - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 i Nouakchott muri Maurtanie, mu Nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Kwigisha urubyiruko rwacu no kurutoreza Afurika ishyize hamwe, iteye imbere kandi ikwiye."

Iyi nama yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie, Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algerie, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n'abandi.

Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h'umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo mugabane ari urubyiruko.

Ati "Iki kiragano gishya gifite ubushobozi bwo kuba inkingi mwikorezi y'iterambere n'uburumbuke, bitari gusa kuri Afurika, ahubwo ku Isi muri rusange. Icyo dukeneye gukora ni uguha uru rubyiruko ubumenyi n'ubuhanga byo kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry'umurimo."

"Mu myaka iri imbere siyansi n'ikoranabuhanga bizatanga amahirwe menshi ajyanye no guhanga ibishya, rero dukwiye gutegurira urubyiruko rwacu ibyo. Icy'ibanze ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye."

Yavuze ko bikwiye ko buri mwana ahabwa amahirwe yo kwiga, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko buri cyiciro cyisumbuye umuntu yize bifasha mu kongera umusaruro byibuze ku kigero cya 10%.

Ati "Nta gukabya kurimo iyo tuvuze ko uburezi bushobora guhindura ubuzima."

Perezida Kgame yavuze ko Afurika igihura n'imbogamizi yo kubura ingengo y'imari ihagije yo gushyigikira uburezi, avuga ko hari ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

Ati "Ndashaka gutanga ibisubizo bibiri mu rwego rwo kuziba iki cyuho, ni inshingano za Afurika gukoresha neza umutungo wacu, kwishingikiriza ku nkunga z'amahanga gusa ntabwo ari igisubizo kirambye."

Yavuze ko ibihugu bya Afurika bidakwiye kwitiranya ubufatanye no guharira abandi inshingano cyangwa ubuyobozi, ati "Ntabwo ari ikibazo cyo kuba munini cyangwa muto cyangwa kugira ubushobozi buhagije, ahubwo ni ukugira amahitamo mazima."

Yatanze urugero rw'uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu burezi, ndetse rwongera ingengo y'imari ishyirwamo, aho yavuye kuri 11% mu 2020 ikagera kuri 17% mu 2024, avuga ko bidakwiye kuba kuyongera gusa ahubwo hakwiye no kwitabwa ku ireme kugira ngo haboneke umusaruro urambye.

Ati "Ibi bivuze gutoza no gushyiraho abarimu bafite ubushobozi, kujyanisha imfashanyagisho n'igihe no gushishikariza gutekereza kure, kuruta kuguma mu mitekerereze isanzwe."

Icya kabiri, Perezida Kagame yeretse ibihugu bya Afurika nk'umuti, ni uko ibigo n'imiryango mpuzamahanga bigomba guhuza imbaraga na za guverinoma z'ibihugu kugira ngo hongerwe ubushobozi buhari.

Ati "Ibihugu byinshi kuri ubu biri gusaba impinduka mu bigendanye n'ishusho y'itangwa ry'inkunga n'imyenda mpuzamahanga, ibi ni byiza, icyo ibihugu byacu bikiri mu nzira y'amajyambere bikeneye, ni ubushobozi bwo kongera ingengo y'imari aho kuba kugira imyenda myinshi."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakiri urubyiruko rwinshi rwa Afurika rushyira ubuzima mu kaga rujya gushaka amahirwe ahandi, mu gihe hari uburyo rwakubakirwa ubushobozi mu bihugu byarwo.

Ati "Ndasaba ko tureba kure, ubu tuvuga urubyiruko rwinshi rwa Afurika ruri gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, rujya gushaka amahirwe yisumbuyeho mu mahanga, iki ni ikimenyetso ko dukeneye gukora byinshi mu kongerera ubushobozi urubyiruko rwacu, ni ikimenyetso ko hari byinshi byo gukora, ndetse hari byinshi twakora."

Inama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko yabereye i Nouakchott muri Mauritanie
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie
Imihanda y'i Nouakchott yari yarimbishijwe amadarapo y'ibihugu bitandukanye byitabiriye iyi nama birimo n'u Rwanda
Itsinda rya muzika ryari ryakereye kwakira Perezida Kagame ubwo yageraga muri Maurtanie
Perezida Kagame na Perezida Mohamed Ould Ghazouani
Imodoka yari yateguriwe kugendamo Perezida Paul Kagame ajya muri AL Mourabitoune Conference Center ahabereye iyi nama
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Abdelmadjid Tebboune wa Algerie bahuriye muri iyi nama
Perezida Kagame na Mohamed Ould Ghazouani bagiranye ibiganiro
Perezida Kagame na Perezida na Abdelmadjid Tebboune bahuriye muri iyi nama
Iyi nama yanitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Maurtanie, Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algerie, Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n'abandi
Iyi nama yabereye muri AL Mourabitoune Conference Center i Nouakchott muri Maurtanie
Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h'umugabane wa Afurika hashingiye ku rubyiruko kuko kuri ubu umubare munini w'abatuye uwo mugabane ari urubyiruko
Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph ari mu baherekeje Perezida Kagame muri iyi nama.
Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahabereye iyi nama
Perezida Kagame yabwiye ibihugu bya Afurika ko bitagomba kwishingikiriza ku nkunga z'amahanga gusa

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwishingikiriza-ku-nkunga-z-amahanga-gusa-si-igisubizo-kirambye-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)