No title

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru  tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena, hari kubera igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali cyatumiwemo iyi korali yamamaye mu myaka 30 itambutse ndetse n'umuhanzi Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda kongeraho itsinda rya Allarm Ministries. 

Kuva ku isaha ya Saa Sita, amarembo ya BK Arena yari yamaze gufungurwa hanyuma abakristo bari bavuye gusenga bakomereza kwinjira muri BK Arena kugira ngo bataza gucikanwa n'iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.

Amakuru InyaRwanda yamenye, ni uko hari bamwe mu bavuye mu bihugu by'abaturanyi baje gutaramana na Joyous Celebration mu Rwanda dore ko amakorali menshi muri Afurika ayifatiraho icyitegererezo.

Saa 18:40; Abitabiriye igitaramo basabwe bose guhaguruka bakabyina indirimbo "Hariho impamvu" imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries zamamaye cyane. 

Saa 18;35 Mu gihe Alarm Ministries ikiri kuramya no guhimbaza Imana, abantu bakomeje kugenda baza umwe ku wundi. Ni mu gihe abitabiriye iki gitaramo ubona ko bafashijwe cyane.

Saa 17:45 Itsinda ry'abaramyi rya Alarm Ministries rigeze ku rubyiniro. Aba baririmbyi baserutse bambaye amakanzu y'umweru ku bagore n'imyenda yirabura ku bagabo, nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali.

Saa 17:35 Rene Patrick yakiriye Tracy ku rubyiniro babanza gushima Imana yabahuje bakaba umwe ndetse ikaba yemeye ko bayoborana iki gitaramo. Aba bombi nibo bagiye kuyobora iki gitaramo. 

Saa 17:20 Umuramyi Rene Patrick yageze ku rubyiniro atangiza igitaramo n'isengesho hanyuma abanza gufatanya n'abacyitabiriye mu kuramya no guhimbaza Imana yo yemeye ko  kiba.

Kuva saa 12:00 Abantu batangiye kwinjira muri BK Arena benshi mu bari bavuye gusenga mu nsengero zitandukanye hirya no hino muri Kigali.

Itsinda ry'abaririmbyi ba Alarm Ministries nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali 

Abitabiriye igitaramo baryohewe n'umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries yabashyizemo

Rene Patrick na Tracy nibo batangije igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali akaba ari nabo bakiyoboye

Joyous celebration yagakwiye kuba yarataramiye mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ariko byaje gukomwa mu nkokora na COVID-19 

Kuva Saa Sita, Abakristo baturuka hirya no hino mu gihugu batangiye kwinjira muri BK Arena mu gitaramo Joyous Celebration

Akanyamuneza n'amatsiko ni byose ku bitabiriye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali


Photos: Ngabo Serge/InyaRwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150239/live-joyous-celebration-gentil-misigaro-na-alarm-ministries-bagiye-gutaramira-muri-bk-aren-150239.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)