Aha hose ni hamwe mu hantu hagezweho Abanyakigali bashobora kugirira ibihe byiza bitewe n'amafunguro ahategurirwa, agategurwa na kabuhariwe Billy McCormick, Umunyamerika umaze imyaka 35 mu kazi ko gutegura amafunguro, ndetse n'itsinda bafatanya.
Uyu mugabo wageze mu Rwanda mu bihe bya Covid-19, ni umwe mu babonye amahirwe mu kwaguka k'Umujyi wa Kigali, agira igitekerezo cyo gufungura restaurant zigezweho, zakira Abanyamahanga n'Abanyamahanga muri rusange.
Mbere yo kwisanga i Kigali mu Rwanda, igihugu atigeze arota ko yabayemo, McCormick, yabanje gutura no gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe kinini, ahereye muri Leta ya Connecticut ari naho yakuriye.
Nyuma yaje gukomereza mu bindi bice by'icyo gihugu birimo Philadelphia, mu Mujyi wa Atlanta, i Miami na Washington D.C
Aha hose, ni ko yarushagaho kugenda ahakura ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no gutegura amafunguro, umwuga yakundishijwe n'ababyeyi be.
Mu kiganiro The Long Form, uyu mugabo yavuze ko atigeze atekereza gutura muri Afurika, nubwo umugore we akomoka muri Ethiopia.
Ati 'Ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba ku Mugabane wa Afurika, nkiri umusore muto ntabwo nigeze ntekereza ko ibyo bishoboka.'
Uyu mugabo yavuze ko yakundishijwe gutegura amafunguro n'ababyeyi be.
Ati 'Umubyeyi wanjye yari azi gutegura amafunguro, yavutse ahagana mu 1940. Yabyigiye ku babyeyi be. Icyo gihe abantu bateguraga amafunguro bifashishije amaboko yabo, ntabwo hariho ibintu byinshi bifasha abantu mu gutegura amafunguro. Umubyeyi wanjye yize ubwo bumenyi, aza kubutwigisha njye na mushiki wanjye.'
Ku myaka itanu gusa, McCormick yari yaratangiye kugira amatsiko yo kumenya ibyo guteka, ndetse hari n'ibyo atangiye kwiyigisha kwitegurira.
Gusa mu mabyiruka ye, yakuze yifuza kuzaba umuganga ufasha abafite ibibazo byo mu mutwe, kandi ibi nibyo ababyeyi be bamwifurizaga.
Ku myaka 16, yatangiye kujya gufasha akazi, ahera ku kazi ko koza ibyombo muri restaurant. Ati 'Nabonye akazi muri restaurant, nari nshinzwe koza ibyombo. Naje gutangira gukora imirimo yo guteka, mpita nkunda uwo mwuga cyane.'
Nta gihe byatwaye mbere y'uko McCormick abona ko uyu ari wo mwuga umukwiriye, afata icyemezo cyo kubwira ababyeyi be ko ibyo kwiga ubuganga yabihagaritse, umwuga agiye kwiyegurira ari uwo gutegura amafunguro. Gusa, iki cyifuzo ntabwo cyakiriwe neza n'ababyeyi.
Ati 'Ababyeyi banjye ntabwo bari bishimiye ubwo nababwiraga ko ngiye kuba umutetsi aho kuba umuganga. Kuva ubwo ntabwo nigeze mbindura ibitekerezo.'
Kugira ngo abashe kubaka izina rifatika, uyu mugabo yagombaga gushyira imbaraga nyinshi mu kazi ke, ati 'Ndi umuntu ukora cyane, ndashima Imana yampaye ubwo bushobozi ndetse n'umubyeyi wanjye wanyigishije gukora cyane.'
Urugendo rwamugejeje i Kigali
Mu mpera za 2019, icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kuvugwa hirya no hino ku Isi, biba akarusho mu 2020 kuko cyakwiriye hose, kigera no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y'aho gato, Amerika yaje kwisanga mu bibazo bishingiye ku myigaragambyo ikomeye cyane yakozwe mu rwego rwo kwamagana akarengane gakorerwa Abirabura batuye muri icyo gihugu, yamenyekanye nka 'Black Lives Matter.'
Ku rundi ruhande, amatora muri icyo gihugu yemeje ko Donald Trump yatsinzwe na Joe Biden gusa arabihakana, Abanyamerika bamushyigikiye batera Inteko Ishinga Amategeko abantu batanu bahasiga ubuzima, byose bikarushaho gutanga ishusho mbi y'ahazaza h'icyo gihugu.
Ibi byatumye McCormick atangira gutekereza kwimurira umuryango we mu kindi gihugu gitekanye, kugira ngo abana be bazakurire ahantu hatuje, hatari umwuka mubi nk'uwari muri Amerika.
Ibi byatumye yifuza kwimurira umuryango we ahandi hantu, ati 'Byari bishingiye ku bana banjye, hari ibintu byinshi ntakunda mu gihugu cyanjye [Amerika]. Ibintu nahabonye mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, nabonye ko byaba byiza ko nabajyana ahandi hantu, bakiga ibindi bintu bitandukanye. [n'ibyo bakuriyemo]'
U Rwanda ruri mu bihugu uyu mugabo yabonyemo amahirwe cyane cyane bishingiye ku miyoborere myiza ihari n'iterambere rugeraho mu bukungu.
Ati 'Mu ntangiriro, muri Amerika hari imyigaragambyo myinshi [Black Lives Matters] urwango n'ibindi. Naribabije nti 'ahazaza [abana banjye] hazaba hameze gute?' Byanteye ubwoba kuko imijyi nabayemo nka Philadelphia, nkifuza ko abana banjye bazakura bitandukanye n'uko nakuze. Nifuza kubona abana banjye bakuze bazi Isi muri rusange, bagakurira ahantu hari ubuyobozi buhamye, nk'ubwa Perezida Kagame.'
Nyuma yo gufata iki cyemezo, icyari gikurikiyeho ni ukubimenyesha umugore we nawe wabishyigikiye cyane, dore ko afite inkomoko ku Mugabane wa Afurika.
Ati 'Yiyumvaga nk'uko niyumvaga, yahoraga yifuza kuza muri Afurika kuko uyu Mugabane ni iwabo. Mubwiye kuri ayo mahirwe [yo kuza muri Afurika] yarabyumvise 100%. Ikindi ni uko muri ibyo bihe, ibintu byinshi muri Amerika bitari ku murongo mu bihe bya Covid-19 na nyuma yaho.'
Yasobanuye ko umugore we yishimiye imiyoborere y'u Rwanda, bityo bikamworohera gufata iki cyemezo, ati 'Umugore wanjye yakunze kuba mu gihugu kiyobowe na Perezida Kagame. Yari yarabaye mu miryango itegamiye kuri Leta ikora muri Afurika. Kuba hano mu gihugu kikiri kwiyubaka ni ibintu byamuteye imbaraga. Byari amahirwe ku muryango wanjye wo kubona uburyo abandi bantu babaho. Ntabwo yigeze aterwa ikibazo cyo kuba mu Rwanda aho kuba muri Ethiopia.'
Amahirwe yo gutegura amafunguro ya Perezida Kagame
Nyuma yo gutangira ibikorwa bye mu Rwanda, uyu mugabo ufite ubuhanga budasanzwe yatangiye kumenyekana, rimwe aza kwakira ubutumwa bumumenyesha ko ari bwakire umushyitsi w'imena muri restaurant ye.
Ati 'Bimaze kubaho nk'inshuro eshanu, ku nshuro ya mbere nari mfite igitutu cyinshi. Uwo munsi ntabwo numvaga meze neza, menya ko bagiye kuza, mva mu rugo numva ntameze neza ariko ndagenda. Urutonde rw'ibyo kurya bashakaga rwari ruto, kandi baje ari umuryango wose n'inshuti zabo.'
Mu gutegura aya mafunguro, McCormick yakoranye n'abasanzwe bategura amafunguro ya Perezida Kagame, ibyatumye barushaho kugenda bamenya uburyo ateguramo amafunguro.
Icyakora icyamushimishije kurushaho, ni ibiganiro yumvise Perezida Kagame yarimo kugirana n'abo mu muryango we, akavuga ko yagize amahirwe yo kuba mu mwanya nk'uwo w'ibiganiro by'ingenzi.
Yasobanuye ko mu miterere ya Perezida Kagame, ari umuntu wita cyane ku mafunguro afata, akita cyane ku ntungamubiri ziyagize, buri kimwe cyose kikaba kiri ku murongo.
Yasobanuye ko abana ba Perezida Kagame bafite ubumenyi ku bijyanye n'imiterere y'amafunguro atandukanye, ibifitanye isano n'uko babaye mu mico itandukanye igatuma bashobora gusobanukirwa byinshi ku mafunguro.
Ku yindi nshuro, Perezida Kagame yagiye gusura umwe mu nshuti ze, iyo nshuti ye isaba McCormick kuza kumufasha gutegura amafunguro.
Muri icyo gihe, McCormick yagize amahirwe yo kubona Perezida 'nk'umuntu usanzwe' aho yari yicaye wenyine ari kureba umupira kuri televiziyo, 'akoresha telefoni nk'umuntu usanzwe.'
Ibyo kwitaho mu rugendo rwo gufungura restaurant
McCormick amaze kwiga byinshi ku isoko ry'u Rwanda cyane cyane ku bijyanye na restaurant, akavuga ari ikintu kitoroshye kuyifungura cyane ko nibura 60% by'izifungurwa zitarangizwa umwaka wa mbere.
Yashimangiye ko imwe mu mpamvu zibitera ari uko abantu batekereza ko gufungura restaurant ari ikintu cyoroshye kandi ari umwuga urimo akazi kenshi cyane.
Ati 'Abantu benshi binjira mu bya restaurant batekereza ko ari ibintu bizaba byoroshye ariko bagatungurwa no kubona ko atari ibintu byoroshye. Ugomba kuba ufite ubumenyi buhagije, ufite ubushake buhagije. Ikindi ni akazi kenshi, hari igihe mba ndi hano amasaha 14 cyangwa 15 buri munsi mu gihe cy'amezi abiri. Ni amasaha menshi.'
Yavuze ko bamwe mu batangiza restaurant babiterwa no gukunda guteka, ari ko bakwiriye no kubitekereza mu buryo bw'ubucuruzi.
Ati 'Abantu benshi batangire restaurant batekereza ko byoroshye, rimwe na rimwe babitewe no gukunda guteka. Kubikora gusa kuko ubikunda ntabwo bihagije, [ugomba gutekereza ku ruhande rw'ubucuruzi].'
Yashimiye cyane abakozi bakorana, avuga ko harimo abagaragaza umurava ndetse bazavamo abatetsi beza mu gihe kiri imbere.
Yagaragaje ko yafashe igihe kinini abatoza, ati 'Nakoresheje igihe kinini n'imbaraga mu gutoza ikipe dukorana, ariko ntabwo watoza abantu kugira indangagaciro nziza, wakwigisha umuntu ufite indangagaciro nziza uko bakora ibintu, ibyo ni byo mfite.'
Uyu mugabo yavuze ko yishimira kuba igice kinini cy'abasura ibikorwa bye ari Abanyarwanda, ati 'Abanyarwanda basura restaurant bagize nka 75%. Hari Abanyamerika benshi badusura, nubwo bakanzwe na Marburg, nkunda kubona abakiliya benshi baturutse muri Ambasade ya Amerika. Ariko dukunze kwakira Abanyarwanda benshi.'
Yagarutse ku bijyanye n'inteko y'u Rwanda yihariye, avuga ko ihari ariko ugasanga igizwe n'uruvange rw'izindi nteko cyane cyane izo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, n'izo mu bindi bihugu Abanyarwanda babayemo.
Uyu mugabo usanzwe urema indyo, yashimangiye ko bimutwara nibura iminsi ibiri mu kuyihanga, ubundi akayigerageza, akayigisha abakozi be mbere yo gutangira kuyitanga mu buryo bwuzuye.
Yanavuze ko akibona amahirwe yo gufungura izindi restaurant, ati 'Ndi gutekereza gufungura izindi restaurant eshatu zitandukanye. Ndifuza kuzashyira imwe hafi y'ikibuga cy'indege kiri kubakwa. Ndifuza gufungura ahacururizwa ikawa, hagati ya Kigali na Musanze.'