Madamu Jeanette Kagame yifurije Abanyarwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bwuje impanuro, Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko buri mwaka mu Ukuboza, Umujyi wa Kigali ugenda uhinduka Umurwa Mukuru w'Isi w'abakundana n'abashyingiranwa ibituma iminsi mikuru iba myiza kurushaho. Yagaragaje ko ibi bihe biba ari ibihe byo kwishima, aho urukundo rugira uruhare runini. 

Yakomeje agira ati: 'Nizera ko imitima yacu yaremewe guhora yuzuye. Ndifuza ko twese twagira ukuzura guterwa no gukunda no gukundwa. Ariko ikibazo gihari ni iki: Bizasaba iki? Nyuma ya byose, ntushobora gusarura icyo utabibye.'

Yashimangiye ko abantu bose bishimira gukundwa, ariko ugasanga hari abaterwa ubwoba n'uko bitazagenda neza ugasanga bacitse intege zo gushaka. 

Ati: 'Tubona inkuru ziduhatira kumva uruhande rumwe. Izigaruka ku ntsinzi zishobora kunigwa n'izo z'ubuhemu. Kubona bimwe mu biganiro bigezweho ku rushako biteye inkeke kandi bishobora no guca intege.'

Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye ashimangira ko urubyiruko rwinshi rusigaye rufite amakuru mabi ku rushako, aho ruhitamo gukomeza kuba ingaragu ahanini rubitewe n'ayo makuru cyangwa se ibikomere bahuye na byo ahahise.

Ati: "Ariko urushaho, kimwe n'ikindi kintu cyose cy'agaciro, rukenera imbaraga, kwihangana no kwizera kugira ngo rubashe kugera ku nsinzi."

Yasabye buri wese Â kumenya ko urushako ari umuhamagaro uva ku Mana kandi ko abantu batandukanye baberaho kuzuzanya bagakundana hatitawe ku ntege nke za buri umwe. 

Ati: "Kubana ni ukuzuzanya, aho abantu babiri bahurira hamwe, batandukanye ariko bakuzuzanya kugira ngo bubake ikintu cyiza.Bisaba kwigomwa, kuba inyangamugayo, no guhora ukura. Hatabayeho izi mbaraga, urugo nturushobora gukomera. Imiryango ntabwo ari umutego ahubwo ni imigisha izana intego, imbaraga n'ibyishimo mu buzima bwacu."

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko abantu b'iki gihe usanga bafite intekerezo zipfuye ku mubano, bakiremamo icyizere kidahari ibyo usanga birangira byangije amarangamutima yabo. Ati: "Nta mubano utunganye, byose bisaba gukora, kwihangana no gukura mu mutwe. Ingorane ntizizabura ariko kuzitsinda byubaka ikintu gikomeye."

Yavuze ko imiryango mizima ari yo zingiro rya sosiyete ikomeye. Ysabye ababyeyi kurera neza abana babo kuko ari bo shingiro ry'ejo hazaza h'Igihugu.

Ati: "Muri iki gihe cy'ibiruhuko by'iminsi mikuru, reka dufate inshingano, twiyemeze nk'uko bigomba kugenda no mu rukundo."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yahisemo gusangiza abantu aya masomo kuko yizeye ko ari ingirakamaro ku bakiri bato, agaragaza ko yizera ko abagize umuryango bashobora guca mu bihe byose bari kumwe.

Yasoje yifuriza abantu bose ibiruhuko byiza by'iminsi mikuru, yifuriza imiryango mishya guhorana amahoro n'urukundo.


Madamu Jeannette Kagame yatanze inama ku bakiri bato bifuza kubaka imiryango myiza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150042/madamu-jeanette-kagame-yifurije-abanyarwanda-iminsi-mikuru-myiza-agira-inama-abifuza-kubak-150042.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)