"Manchester City na Real Madrid nicyo ziri kuzira" Darko Nović utoza ikipe ya APR FC yagarutse kungaruka zo gukina imikino myinshi mu gihe gito - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko gukina imikino icucitse ari byo bikurura imvune nk'izibasiye Manchester City na Real Madrid uyu munsi, yongeraho ko akurikije iyo ikipe ye ifite ubu, izajya ikina umukino umwe mu minsi ibiri.

Yagize ati: ' Nukina iyi mikino ine ubwo ni buri minsi ibiri. Mu Isi yose ninde wabibasha? Na Manchester City cyangwa Real Madrid ntizabibasha. Ntubibona se? Real Madrid ifite abakinnyi 10 bavunitse kubera uburyo imikino ipanze.'

Ibi yabigarutseho bitewe nuko ikipe ya APR FC ikomeje gusaba ko yasubikirwa umukino ifitanye na Police FC ku wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024 kugirango abakinnyi babashe kubona umwanya uhagije wo kuruhuka.



Source : https://yegob.rw/manchester-city-na-real-madrid-nicyo-ziri-kuzira-darko-novic-utoza-ikipe-ya-apr-fc-yagarutse-kungaruka-zo-gukina-imikino-myinshi-mu-gihe-gito/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, March 2025