Ni igitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri kiriya gihugu kuzizihiza impera z'umwaka wa 2024, no gutangira 2025.Â
Ni igitaramo kidasanzwe kuri uyu muhanzi, kuko kibaye kimwe mu byo azaba akoreye hanze y'u Rwanda muri uyu mwaka. Ni nyuma y'ibyo yagiye akorera mu Rwanda birimo n'icyo yakoze yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki mu gitaramo yise '3040 y'Ubutore.'
Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Milano ku wa 28 Ukuboza 2024. Mu kiganiro na InyaRwanda, Stephane uri mu bari gutegura iki gitaramo, yavuze ko batumiye Massamba kugira ngo azabataramire, kandi bizabe n'umwanya mwiza wo gukusanya amafaranga yo gushyigikira Diaspora.
Ni igitaramo azahuriramo n'Itorero ribarizwa mu Butaliyani ryitwa 'Imararungu'. Stephane yagize ati 'Azaba ari igitaramo cyo kugirango abazaza bazatange inkunga, iyo ikaba izajya mu kigega cya Diaspora Nyarwanda yo mu Butaliyani, kugirango izo nkunga zifashe mu bikorwa bitandukanye, Diaspora isanzwe itegurira abanyarwanda.'
Akomeza ati 'Massamba turamutegereje! Igitaramo cyashyushye, gukangurira abantu byakozwe, urumva bizaba ari byiza cyane.'
Yavuze ko gutumira Massamba Intore muri iki gitaramo ahanini 'Twashingiye mu kuba tumukunda, ari inshuti yacu, ari inshuti ya benshi, tukaba tugukunda ibihangano bye.'
Akomeza ati 'Itorero Imararungu ryahisemo kuzamuherekeza muri iki gitaramo, mu gihe we azaba aririmba. Niwe muhanzi wenyine tuzakorana, ariko harimo n'itorero nyine ryacu. Ni igitaramo kimwe tuzakora, tariki 28 Ukuboza 2024, turi kumwe na Massamba Intore. Nicyo cyo nyine.'Â
Masamba yakuriye mu muryango w'abahanzi kugera kuri Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha gukora umuziki.
Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje imyaka itanu y'amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite imyaka irindwi kugera ku 10.
Ku myaka 13 y'amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk'uko abivuga, bitewe n'uko nta buhanga n'uburambe yari yakagize mu muziki we.
Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n'ukuntu yari imeze n'uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.
Uyu muhanzi n'ubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se yanamujyanye muri korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk'uko arishaka.
Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby'ubutore birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.
Yatangiye kuryoherwa n'ubusitari agejeje imyaka 19, 20⦠ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu bakaryoherwa ari Masamba.
Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata [Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y'umuziki nibwo yagiye ku rugamba; dosiye y'ubusitari 'iba irarangiye'.
Yakoze ibyo yasabwaga nk'abandi basore ku rugamba, ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw'inganzo kandi bukenewe atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira urugamba no gushakisha inkunga.
Massamba yaririmbiye ahantu hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo n'ibitaramo yafatanyaga n'Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari yifite, utari ufite amafaranaga yatangaga inka n'ibindi.
Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i Lugogo muri Kampala n'ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya mu isanduku y'Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta mafaranga na macye yasigaranaga.
Mu nshingano yari afite harimo gukora ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato umuco no kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry'Igihugu, Urukerereza.
Massamba Intore agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Butaliyani, mu gitaramo kizaba ku wa 28 Ukuboza 2024Â
Abari gutegura iki gitaramo, batangaje ko kigamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira Diaspora Nyarwanda mu ButaliyaniÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBONEZAMAKUZA' YA MASSAMBA INTORE