Maurice Toroitich wahawe inshingano nshya muri iyi banki, si mushya mu by'amabanki kuko amaze hafi imyaka irenga 30 ateza imbere urwo rwego muri Afurika y'Uburasirazuba.
Yibukirwa ku muhate yagaragaje ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa KCB Bank Rwanda, aho yari ishyiga ry'inyuma mu kwagura isoko ry'iyo banki bikaba uko no kuri BPR Bank Rwanda yabereye umuyobozi.
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Benjamin Rugangazi, yashimangiye ko Maurice wanabaye Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi y'Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, ubuhanga n'ubunararibonye bwe byivugira, ko nta gushidikanya buzagira uruhare rukomeye mu iterambere rya banki yahawe kuyobora.
Ati 'Aje mu bihe byiza, aho turi gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere banki twagura ibikorwa ari na ko twongera umubare w'ibigo binini dukorana. Bijyanye n'ubuhanga afite, twizeye iterambere ritaziguye rya banki ndetse no kurushaho kunoza serivisi zihabwa abakiliya n'abafatanyabikorwa.'
Maurice ufite impamyabumenyi zitandukanye zimugira n'umubaruramari w'umwuga nka CPA, yize muri Kaminuza ya Nairobi aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'ubucuruzi n'indi y'icyiciro cya gatatu yakuye muri Kaminuza ya Strathmore na yo iherereye i Nairobi muri Kenya.
Agaragaza uburyo yakiriye inshingano nshya, Maurice yavuze ko yishimiye kuza kubakira ku bikorwa bikomeye byakozwe n'abamubanjirije mu gukomeza guteza imbere NCBA Bank Rwanda na cyane ko iri mu kindi cyiciro cy'iterambere.
Ati 'Muri NCBA tugiye kwimakaza umuco wo gukorana bya hafi ariko dukorera hamwe mu gukomeza guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda. Bizanakorwa kandi binyuze mu gufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu gihugu.'
NCBA Bank Rwanda Maurice yahawe kuyobora ni kimwe mu bigo bya NCBA Group gitanga serivisi zaguye z'imari ku bigo binini, ibito n'ibiciriritse n'abakiliya ku giti cyabo, ikagira amashami 115 mu Rwanda, Uganda, Tanzania no muri Côte d'Ivoire.
Ubwo bushobozi butuma NCBA Group iha serivisi abarenga miliyoni 60, ikaba imwe muri banki za mbere muri Afurika zifite abakiliya benshi.
Abakiliya ba NCBA Bank Rwanda bafashwa n'abakozi b'amashami ane yo mu Mujyi wa Kigali n'andi ari mu turere twa Musanze, Nyagatare na Kayonza, ndetse mu minsi iri imbere NCBA Bank Rwanda irateganya gufungura amashami mu turere twa Rubavu na Rusizi.
Binyuze mu bufatanye iyi banki ifitanye na MTN Mobile Money Rwanda Ltd kuri gahunda yo kwizigamira no gutanga inguzanyo ya "MoKash", banki yabashije kubona abakiliya barenga miliyoni 4,7 aho hamaze gutangwa inguzanyo miliyoni 13 zifite agaciro ka miliyari 386 Frw.
MoKash kandi ikomeje urugendo rwayo rwo kwimakaza serivisi z'imari zidaheza aho ubu abari n'abategarugori miliyoni ebyiri bayikoresha bikaba uko no kuri miliyoni 2,5 z'urubyiruko.