Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Tshisekedi atigeze agira ubushake bwo gukemura ibibazo bya RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, ubwo yasubizaga ubutumwa bwashyizwe kuri X bikozwe n'umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala ukorera ibitangazamaku bitandukanye nka Jeune Afrique, Reuters n'ibindi.

Bwarimo amagambo Tshisekedi yabwiye umuryango uzwi nka 'Union Sacrée de la Nation' (USN) ugizwe n'abagize guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, imitwe ya politiki n'abandi.

Tshisekedi yagize ati 'Sinzigera na rimwe ngendera ku mategeko y'ubutegetsi bw'abicanyi bubeshejweho n'amaraso y'Abanye-Congo no kwiba umutungo wa RDC. Dukomeje gahunda yacu yo kutaganira na M23 kuko tuzi neza ko atari uwo mutwe ahubwo ari u Rwanda rubiri inyuma.'

Yavuze ko 'N'iyo [M23] bakwigarurira ubutaka bw'igihugu bwose ikagera n'aho igera mu muryango w'iwanjye sinzigera nganira na bo.'

Mu gusubiza ubwo butumwa, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibitangazamakuru bimwe na bimwe bikomeje gushyira ingufu mu kuyobya umuryango mpuzamahanga, Perezida Tshisekedi atigeze agira ubushake bwa politiki na buke mu gukemura ibibazo by'umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC, byaba binyuze mu masezerano ya Luanda cyangwa aya Nairobi.

Ati 'Icyakora u Rwanda ruracyarajwe ishinga n'aya masezerano kuko ari yo azafasha mu gukemura ibibazo bimaze igihe kirekire mu Burasirazuba bwa RDC. Icyakora kugira ngo bigerweho, ni uko buri ruhande rwakubahiriza inshingano zarwo. Bizafasha mu kugera ku mahoro arambye ndetse abo mu Karere k'Ibiyaga Bigari babyungukiremo.'

Inshuro nyinshi M23 yagaragaje ko iharanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bavuga Ikinyanyarwanda by'umwihariko Abatutsi bahora bicwa umusubizo bigizwemo uruhare n'ubutegetsi bwa RDC bubambura ubwenegihugu.

Amasezerano ya Luanda na Nairobi yemeje ko impande zombi, ni ukuvuga M23 na RDC bigomba kuganira, abo baturage bagashakirwa uburyo bwo kurindwa, M23 igahabwa umwanya mu Ngabo za RDC no mu gihugu muri rusange na yo igatanga ibice yafashe.

Aho kubahiriza ibyo byemezo ubutegetsi bw'i Kinshasa bukomeza kugaragaza ko impamvu nyamukuru ari u Rwanda, rutera inkunga M23, ibirego ruhakana ahubwo rugashinja RDC gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi ihora inashaka guhungabanya umutekano warwo.

Nk'ubu mu ku wa 14 Ukuboza 2024 byari byitezwe ho gusoza ibiganiro biganisha ku isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na RDC ariko ku munota wa nyuma biraseswa ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko Tshisekedi atigeze agira ubushake na buke bwo gukemura ibibazo by'umutekano muke uhora mu Burasirazuba bwa RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-yinangiye-umutima-arahira-ko-n-iyo-m23-yafata-igihugu-atazaganira-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)