Minisitiri Sebahizi yashyize umucyo ku kibazo cya parikingi y'amakamyo cyagaragajwe n'abacuruzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu biganiro nyungurana bitekerezo byari bigamije kurebera hamwe uko hakurwaho inzitizi zidashingiye ku misoro, mu rwego rwo kwagura ubucuruzi mu Rwanda. Byateguwe n'Urugaga rw'Abikorera ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

Umuyobozi w'ishyirahamwe rishinzwe ubwikorezi bw'ibintu, Mazimpaka Mohammed, yavuze ko 'Twari dufite ikibazo cy'uko nta makamyo ahagije yari ahari ,gusa aho tubikemuriye tukayabona nonone havutse ikindi kibazo cy'uko nta hantu ho guparika hahari kuko ahasanzwe Leta yarahadukuye itubwira ko bitemewe gukorera indi mirimo mu bishanga'.

Minisitiri Prudence Sebahizi mu gusubiza, yavuze ko icyo atari ikibazo cyo guhagurutsa Leta ko ubwabo bagakwiye kugishakira umuti.

Ati 'Igiciro cya parikingi gishobora kuba ari gito ugereranyije no kugura ikamyo imwe, rero abashoramari batanu bifatanyije bakegera ubuyobozi bakabagezaho igitekerezo bafite ntabwo Leta yabura ubutaka bwo kubaha bagakoramo parikingi y'amakamyo yabo'.

Yavuze ko gukura amakamyo mu mujyi ari umwanzuro wari ukwiye kandi watanze igisubizo cyane cyane mu kugabanya impanuka mu muhanda ndetse n'akavuyo kagaragaraga bitewe n'imodoka za rukururana zabaga zuzuye mu mihanda.

Yavuze ko kuba waba ufite iduka muri Matewusi bitavuzeko ikamyo ihetse kontineri izaza igapakururira mu mujyi, ko ahubwo igomba kujya guparika ahabugenewe hanyuma ibicuruzwa bikazanwa mu modoka nto idashobora guteza ibibazo mu mujyi.

Yasoje avuga ko bazakorana n'Akarere ka Rwamagana mu kubashakira ubutaka buhagije bwo gukoramo parikingi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yashyize umucyo ku kibazo cya parikingi y'amakamyo cyagaragajwe n'abacuruzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cya-parikingi-y-amakamyo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)