Minisitiri Utumatwishima yasuye abazaririmba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabasuye ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024 aho bakorera imyitozo i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y'amezi atatu ashize bitegura iki gitaramo, ndetse bagaragaza ko biteguye gutanga ibyishimo bisendereye ku bazitabira.

Utumatwishima yabijeje ko azitabira igitaramo cyabo, ariko kandi abasaba kuzatangirira ku gihe, kurangwa n'ikinyabupfura n'isuku mu byo bakora, kandi bakirinda gucuruza inzoga abakiri bato kuko 'byaba ari ukwangiza urubyiruko rw'ejo hazaza'.

Uyu muyobozi yagaragaje ko nka Minisiteri bazakomeza gushyigikira abahanzi, ndetse bazakomeza gusura ibikorwa by'abahanzi n'urubyiruko, kandi barashaka uburyo bwo kuzateza imbere 'Band' z'umuziki.

Hari aho yagize ati 'Natwe muri Minisiteri dufite ibitekerezo byinshi tugenda gusa tureba n'umubare n'uko ibintu bigaragara […] Twanasuye Bull Dogg na Riderman igiye biteguraga igitaramo cyabo, ukabona ko iyi ni 'Business' ni ikintu Leta ikwiye kumenya, urubyiruko niho ruri, kandi kirimo n'ubushobozi, rero ndabishyigikiye. Twebwe, igihe cyose muzadukenerera tuzaza.'

Ubwo yasuraga abazaririmba mu iserukiramuco 'Unveil Fest', yanataramiwe na Ruti Joel binyuze mu ndirimbo ye 'Musomandera' iri kuri Album ye yitiriye umubyeyi we, yamuritse mu Kuboza 2023 mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.

Abahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco bamaze gutangazwa, kandi benshi bagaragaza ko bubakiye umuziki kuri gakondo y'abanyarwanda.

Barangajwe imbere na Ruti Joël uherutse mu bitaramo mu Bubiligi, Victor Rukotana, Chrisy Neat usanzwe ari Producer muri 'Studio' Ibisumizi, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, J-SHA [itsinda ry'impanga] ndetse na Himbaza Club yamenyekanye cyane mu ngoma z'i Burundi.

Ni igitaramo ngarukamwaka. Kuri iyi nshuro kizaba tariki 07 Ukuboza 2024, muri Kigali Confence and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Biteganyijwe ko abazaririmba muri iki gitaramo bazacurangirwa umuziki wa 'Live' na Siblings Band, itsinda ry'abasore n'inkumi basoje amasomo yabo mu Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda ryamamaye nka Nyundo Music School.

Iyo unyujije amaso ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, ubona ko harimo ibyiciro bitatu by'amatike ushobora guhitamo kugura. Ni amatike bigaragara ko yitiriwe bimwe mu birunga bitatu by'u Rwanda.

Itike ya macye yiswe 'Bisoke' iri kugura 10.000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25.000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50.000 Frw.

Mugabo Julius uri mu bari gutegura iserukiramuco rya Unveil Africa Fest, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kwitirira aya matike ibirunga by'u Rwanda kubera ko iki gitaramo gishingiye ku muco n'amateka by'u Rwanda.

Ati 'Muri iki gitaramo tuzaba twizihiza uburere mboneragihugu n'umuco, niyo mpamvu rero twatekereje kuri bimwe mu bitatse u Rwanda.'

Ibirunga by'u Rwnda bifite ubusobanuro bukomeye ku mateka yacu ndetse no ku bakurambere n'ubuzima bw'iterambere ry'Igihugu cyacu muri rusange. Niyo mpamvu rero twahisemo kwitirira ariya matike ibirunga byacu. Twifuje ko rimwe mu ijambo rizagarukwaho mu gitaramo cyacu (itike) twariharira amazina atatse u Rwanda.'

Yanavuze ko guhitamo aya mazina y'ibirunga bashakaga gufasha abazitabira iki gitaramo ndetse n'abakerarugendo kumenya amateka y'u Rwanda.

Ati 'Twanabikoze nka kimwe mu dushya twashakaga ko tuba umwihariko w'igitaramo cyacu, cyane ko ari amazina yiyubashye muri sosiyete nyarwanda.'

Mugabo yanavuze ko 'Uko ibirunga bisanzwe birutana mu ngano ni cyo twagendeyeho dukurikije agaciro twageneye buri tike.'

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo 'Unveil Africa Fest' ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com

Ushobora kubona itike kandi mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Legacy Studio, Uncles Restaurant & Lounge, Kigali Protocal Shop, Kigali Protocal Office ndetse no kuri Camellia - Makuza Plaza.


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah,yashimye umuhate w'abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco "Unveil Festival"

Julius Mugabo uri mu bari gutegura iserukiramuco "Unveil Festival" yashimye umusanzuwa Minisitiri Utumatwishima mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda

Producer Ruth Kanoheli [Chrisy Neat] uri mu bazaririmba mu iserukiramuco "Unveil Festival" yataramiyeabashyitsi bari babasuye

Minisitiri Utumatwishima yasabye abari gutegura iki gitaramo kuzarangwa n'indangagaciroza Kinyarwanda

Utumatwishima yavuze ko Guverinoma izirikana umusanzu w'ubuhanzi, ari nayo mpamvu bakomejekubashyigikira

Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo 'Musomandera' imbere ya Minisitiri Utumatwishima

Clement uri mu bashinze 'Kesho Band' yavuze ko hamwe n'amahirwe Leta itanga bakomejeguteza imbere ubuhanzi

Kevin usanzwe ari umujyanama wa Ruti Joel, yagaragaje ko bafite byinshi bari gukoramu kwiyubaka mu buhanzi

Ruti Joel yasabye Minisitiri Utumatwishima kuzamusura mu ngamba [Aho akorera imyitozon'izindi ntore]

Ubwo Julius Mugabo uri mu bari gutegura 'Unveil Festival' yakiraga Minisitiri Utumatwishimaaho bakorera imyitozo


Itsinda rya J-Sha ryatangiye kwitegura kuzaririmba muri iri serukiramuco rizabera muri Camp Kigali ku nshuro ya mbere; aba bakobwa bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Hobby' n'izindi



Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Min. Utumatwishima yasuraga abazaririmba muri 'Unveil Festival'

AMAFOTO: Serge Ngabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149054/minisitiri-utumatwishima-yasuye-abazaririmba-muri-unveil-festival-abizeza-kuzitabira-igita-149054.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)