Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye n'abahanga mu by'ingufu za nucléaire bari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruri mu bihugu bike bifite ubukungu butera imbere ku muvuduko wo hejuru, hakiyongeraho iterambere ry'inganda zirimo n'izikomeye zamaze gushinga imizi mu rw'imisozi igihumbi.

Ibi bituma hakenerwa amashanyarazi afite ingufu ku buryo inganda zibasha gutunganya imirimo yazo n'ibindi bikorwa bigakomeza ku muvuduko wifuzwa.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba Umujyanama mu by'ingufu ndetse n'umunyamuryango w'akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika, Dr. Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda na Afurika bikeneye ingufu zihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.

Ati 'Tuvuga amashanyarazi ariko hano icyo dukeneye cyane ni ingufu zihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza muri iki gihugu kandi ni byo Perezida Kagame yifuriza u Rwanda n'umugabane ku buryo u Rwanda rwaba icyitegererezo kuri iyi ngingo ku Mugabane wa Afurika.'

Dr. Zerbo yahamije ko igihugu kidafite amashanyarazi bisobanuye ko nta nganda zahaboneka, n'iterambere rikarushaho kudindira.

Ati 'Urebye ibigo by'ubucuruzi biri kuza gushora imari mu Rwanda uyu munsi bikenera ingufu z'amashanyarazi. Nta mashanyarazi nta nganda. Mu gihe ingufu zose mukoresha mu Rwanda ari iz'amashanyarazi, ntabwo haboneka ubushobozi bwo guha ingufu inganda. Tuzi ko mu myaka myinshi yashize hari sosiyete yashatse gushinga uruganda rw'ibirahuri kuko hano mufite ibikoresho by'ibanze ariko ntihari hari ingufu zo kuruhaza.'

Yongeyeho ati 'Icyo mukeneye ubu ni ukugira ikoranabuhanga rizana ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu buryo butekanye ku bihugu byacu ku buryo byakorwa neza mu bihugu byacu.'

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Gasore Jimmy, yagaragaje ko mu biganiro by'iminsi ibiri barimo baganiriye ku hashobora kuva ishoramari ryatuma ingufu za nucléaire zibyazwa umusaruro mu bihugu bya Afurika.

Ati 'Twaganiriye ku mbogamizi zituma ibigo by'imari bititabira gutera inkunga imishinga y'ingufu za nucléaire, ese nk'Abanyafurika twakora iki ngo izo mbogamizi ziveho, cyane cyane ko ingufu za nucléaire ari ingufu zisukuye zidahumanya ikirere?"

Yongeyeho ati "Muri iki gihe rero turi kureba n'ihindagurika ry'ibihe, [izi ngunfu za nucléaire] zizadufasha cyane kubera ko mu myaka 25 iri imbere tuzaba dukeneye umuriro urenze inshuro 10 uwo dufite uyu munsi kandi tuzi imigezi dufite, tuzi ahandi twavana umuriro ko hadahagije ngo tubone uwo muriro, tukabona ko rero ingufu za nucléaire ari zimwe mu zizadufasha kwihaza mu ngufu mu myaka iri imbere.'

Yashimangiye ko igihugu cyifuza kuzaba gifite amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire mu myaka 10 iri imbere ariko byose bikajyana n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

Ati 'Twifuza ko twaba tuzifite no mu myaka itarenze 10 iri imbere, ni yo ntego ariko harimo ibindi abantu bareba, ikoranabuhanga rigeze he? Kuko nk'inganda za nucléaire tubona zikwiriye igihugu ni inganda ntoya (small and medium reactor) hari izamaze kugera ku isoko mu rwego rw'ubucuruzi hari n'izikiri mu bushakashatsi ku buryo utakwizera ngo zizaba zabonetse ariko intego ni iy'uko mu myaka 10 iri imbere twaba tuzifite.'

Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zikora mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% by'amashanyarazi yose atunganywa mu Isi.

Nka Afurika y'Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire angana na gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y'Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh kandi izi ngufu ziri mu byabafashije kwihuta mu iterambere.

Bamugaragarije ibiri gukorwa ngo Afurika ibashe kwihaza mu ngufu zizafasha mu iterambere ryihuse
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragarije abahanga mu by'ingufu za nucléaire ibyo Rwanda ruzikeneyeho
Dr Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rukeneye ingufu zikomeye zituma inganda zikora ku bwinshi
Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko ingufu za nucléaire zizafasha u Rwanda kubona amashanyarazi ruzakenera mu myaka 25 iri imbere
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Dr. Lassina Zerbo

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-abahanga-mu-by-ingufu-za-nucleaire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)