Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi', kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu aho wabaye ku rwego rw'Akarere by'umwihariko ku rwego rw'Igihugu ubera ku Intare Arena i Rusororo.
Abarimu barenga 2200 baturutse hirya no hino, bahuriye ku Intare Arena bahujwe no kwishimira ibyo bagezeho ndetse no kuganira bungurana ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo bakomeze batange umusaruro mwiza mu ireme ry'uburezi.
Abarimu bagaragaje ko kuba bari gutanga umusaruro, bifite imvano kuko Guverinoma yumva ibyifuzo byabo kandi bakagerageza kubishyira mu bikorwa. Aha harimo kubongerera umushahara, kubegereza no koroshya gahunda ya Umwalimu SACCO dore ko abayikoresheje neza uyu mwaka bashimiwe.
Tuyishime Valens w'i Nyamasheke, Dusengimana Honorine uturuka i Burera, Ntegekurora Leonidas w'i Nyagatare na Mukangenera Berthilide wo muri Gasabo nibo bashimiwe ko bakoresheje neza Umwalimu SACCO muri uyu mwaka.
Uwambaje Veronique wigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Kimironko ya kabiri TSS, yavuze ko kuri uyu munsi banezerewe ndetse ko bashima agaciro Leta y'u Rwanda yahaye abarezi, gahunda nziza yashyizwe mu burezi harimo gushyiraho amashuri y'incuke, kongera ibyumba by'amashuri.
Minisitiri w'Uburezi, Hon. Joseph Nsengimana yibukije abarimu bose ko aribo musingi wo kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyiyemeje kandi ko mu gihe bakomeza kwesa imihigo no gukorana umurava, nta kabuza u Rwanda rwahora ku isonga.
Yagize ati 'Muri inkingi za mwamba, Igihugu cyacu cyubakiyeho kandi mufite uruhare runini mu gutuma Igihugu kigera ku ntego cyihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. By'umwihariko kugera ku cyerekezo 2050, bisaba kongera umuhate n'umurava kugira ngo koko abanyeshuri bahabwe ubumenyi bukwiye kandi bukenewe ku isoko ry'umurimo. Ibi nimubikorana umurava nk'uko tubizeye, u Rwanda ruzagera ku byo rwiyemeje.'
Ministiri w'Uburezi kandi yavuze ko Leta igiye kongera abayobozi mu bigo by'amashuri kugira ngo bakomeze guteza imbere ireme ry'uburezi. Bamwe mu bayobozi bazongerwa mu bigo by'amashuri, harimo umuforomo, uwungirije umuyobozi w'ikigo, umucunga mutungo, umujyanama mu myigire no mu mitekerereze.
Minisitiri w'Intebe, Dr.Eduard Ngirente wahagarariye Perezida Kagame muri ibi birori byo kwizihiza umunsi wahariwe umwarimu, yabwiye abarimu ko Perezida Kagame yamutumye ngo ashimire abarimu bose ku bw'uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu.
Minisitiri w'Intebe yasabye abarezi bose kuba intangarugero mu baturage ku buryo ahatuye umwarimu hose hagomba kuba hatandukanye n'ahatari umwarimu.
Ati 'Turashima uruhare mukomeza kugira mu majyambere y'Igihugu yandi atari ukwigisha gusa, ayo mugirira mu miryango. Akagari gatuyemo mwarimu cyangwa se umudugudu urimo mwarimu, ukwiye kudasa n'umudugudu utarimo mwarimu.
Mwarimu yatanze amasomo ku ishuri, yareze abana b'Igihugu ariko n'aho atuye yakomeje kugenda atubera urugero kuko ubumenyi mufite mutabukoresha ku ishuri gusa ahubwo mubukoresha no hanze. Turagira ngo ubwo budashyikirwa bwa mwarimu bukomeze bwirange, aho umwarimu atuye abe ari ahantu h'intangarugero.
Muri ibi birori byo kwishimira umunsi mpuzamahanga w'umwarimu, hashimiwe ibigo 21 mu gihugu hose byahize ibindi mu gutsindisha uyu mwaka w'amashuri wa 2023-2024.
Minisitiri w'Intebe yashimiye abarimu ubwitange n'ishyaka ribaranga, abizeza ko Guverinoma izakomeza kubateza imbere, ku bw'uruhare rwabo mu iterambere ry'uburezi n'aho batuye
Abarimu barenga 2,200 bavuye hirya no hino bahuriye mu Intare Arena kwishimira umunsi wabahariwe
Ibigo 21 byahize ibindi mu gihugu byahembwe naho ibindi bitahana umukoro wo kuba aba mbere
Kuri uyu munsi wo kwishimira umunsi mukuru w'umwarimu, abarimu bari bafite akanyamuneza batewe no kuba Leta ibitayeho