Ntibikiri inkuru ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi bufatanya n'abajenosoderi ba FDLR mu gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Rwanda, haba mu kuyiha ibikoresho bya gisirikari, imyitozo ndetse n'abarwanyi ubu banafite indiri mu ishyamba rya Kibira, rifatanye n'irya Nyungwe mu Rwanda.
Ubu bufatanye bwageze no ku rundi rwego, kuko ingabo z'uBurundi zifatanyije na FDLR mu gutsemba Abatutsi muri Kongo.
Icyo abantu bamenye vuba muri ubwo bufatanye ariko, ni uko ubu Leta y'uBurundi ifasha abategetsi ba FDLR mu iyozandonke ry'amafaranga bavana mu maraso y'Abakongomani, akagurwa cyangwa akubaka imiturirwa mu mujyi wa Bujumbura.
Iyo ugeze i Bujumbura, umurwa mukuru w'uBurundi, bakwereka amazu ateye amabengeza y'abo bajenosideri ba FDLR, bubatse cyangwa baguze mu gace ka Kiyange, Zone ya Buterere, muri Komini ya Ndahangwa. Ubwiza bw'ayo mazu bwatumye ako gace bakita 'Quartier miroir', aho inzu ifite agaciro gato ikodeshwa nibura miliyoni y'amafaranga y'amarundi, ni nk'ibihumbi 500 uvunje mu manyarwanda.
Amazu abo muri FDLR baguze yuzuye muri Buterere, bayaguze na Madamu Angeline Ndayishimiye, umugore wa Petezida Ndayishimiye. Nta muturage uciriritse wahasunutsa izuru, haba kuhabona ikibanza, cyangwa kuhakodesha.
Ubusanzwe imari nk'iyo imenyerewe ku mitwe y'iterabwoba nka za Al Qaeda, al shabab, Aqmi, Boko haram, n'indi nk'iyo. Hari kandi abacuruza abantu n'ibiyobyabwenge, n'abandi bagizi ba nabi badashobora gusobanura inkomoko y'umutungo ndengarugero wabo.
Ntibitangaje rero no kuri FDLR, kuko nayo itinya kwerekana ko ifite amafaranga yacuje abaturage ba Kongo, ayo ikura mu bucukuzi n'ubucuruzi bw' amabuye y'agaciro, ubw'imbaho n'amakara, icyayi n'ibindi byose ikora ibanje gutoteza abatuye mu duce ifitemo ibirindiro.
Leta y'uBurundi rero irafasha FDLR guhisha ibyo bifaranga mu mitungo itimukanwa, bityo bizayorohere kuyakoresha itikanga, kuko noneho inkomoko yayo izaba yasobanurwa. Ibyo ni ibyo bita' blanchiment d'argent' cyangwa 'money laundering', bikaba ubundi ari ibyaha bihanwa n'amategeko mpuzamahanga.
Ari CNDD-FDD, ari na FDLR baribwira ko baciye umuvuno, nyamara bishobora kubabera igisasu cyaturika igihe icyo ari cyo cyose. Imitungo ibonetse mu nzira nk'izi zo kumena amaraso ntikunze kugira iherezo ryiza. Ntibyagutangaza ejo wumvise abibwiraga ko bafitanye ibanga bashatse guhuguzanya, ibyari ubutunzi bigahinduka umuyonga n'amaraso. Biranoroshye ko ejo, aho mu Burundi zahindira imirishyo, ubutegetsi bushya ntibwemere gukomeza gukingira ikibaba abicanyi nka FDLR.
Ibikorwa byo gushyigikira abajenosideri ba FDLR, ubutegetsi bw'uBurundi bwabitangiye kuva bwagera mu biganza bya CNDD-FDD mu mwaka wa 2005, nubwo kugeza ubu ako kagambane ntacyo kagezeho mu bijyanye no kugirira nabi uRwanda.
Nyamara uRwanda ntacyo rutakoze ngo rubanire neza u Burundi, doreko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwibwiraga ko, nk'uko buharanira ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda, na CNDD-FDD ari abantu bafite imyumvire ivuguruye, itagendera ku irondabwoko rya Hutu-Tutsi ryashegeshe uRwanda n'uBurundi igihe kirekire cyane.
Ibyo byari ukwibeshya ariko, kuko muri kamere ya CNDD-FDD yifitemo amatwara y'urwango ku cyitwa umututsi aho yaba ari hose, ariko cyane cyane uwo mu Burundi, mu Rwanda no muri Kongo.
Ingero zigaragaza ko CNDD-FDD na FDLR byonse ibere rimwe ni nyinshi, ariko reka dufatemo nkeya z'ibyabaye ku butegetsi bwa nyakwigendera Petero Nkurunziza.
Mu ikubitiro, uRwanda rwasabye Leta y'uBurundi gushyikiriza inkiko, zaba izo mu Rwanda cyangwa izo mu Burundi, abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko CNDD-FDD irabyanga, ahubwo ikomeza kubashyira ku ibere mu butegetsi n'igisirikari, kugirango barusheho kugira igitinyiro.
Bidateye kabiri, mu Kuboza 2009 hatahuwe kontineri ebyiri zuzuye intwaro, Leta ya CNDD-FDD yaguriye FDLR. Ni zimwe mu ntwaro nyinshyi zaguzwe muri Maleziya n'ahandi, zinyura ku kibuga cy'indege cya Bujumbura zerekeza mu birindiro bya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo. Uwitwa Ernest Manirumva wari icyegera cy'ishyirahamwe 'OLUCOM ' rirwanya ruswa mu Burundi, yahise yicwa azize gutunga agatoki ayo mahano.
Mu mwaka wa 2013, Leta ya CNDD-FDD yashyize imirambo mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w'uRwanda n'uBurundi, igirango byitwe ko ari abantu uRwanda rwica rukabajugunya muri icyo kiyaga. Ibyo byakozwe ubwo i Genève mu Busuwisi hategurwaga inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, ariko bifata ubusa kuko uRwanda rwasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabyanga.
Mu mwaka wa 2015, mu Burundi habaye imidugararo ndetse n'umugambi wo guhirika ubutegetsi, biturutse ku Barundi ubwabo batumvikanaga ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Nkurunziza, itemewe mu itegekonshinga ry'icyo gihugu. CNDD-FDD yabigeretse ku Rwanda, igamije kubona impamvu yo gushyigikira ku mugaragaro FDLR.
Aho Petero Nkurunziza apfiriye, Jenerali Evariste Ndayishimiye (NEVA) wamusimbuye, yakomerejeho mu gukorana na FDLR, none ntawe ukimenya gutandukanya FDLR na CNDD-FDD.
Ibuye ryamenyekanye ntiriba rikishe isuka. Ikindi, ingaruka z'ibyiza n'ibibi byaturanze zitugeraho tukiri hano ku isi. Ubwo Nkurunziza yicaga inzirakarengane zarwanyije ko ahonyora itegekonshinga, ntiyari azi ko n'iyo manda arwanira atazayisoza neza.
Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Wasanga n'iyo FDLR Ndayishimiye ashyira ku ibere ariyo izamushyira aho atazabasha kwikura.
The post 'Quartier miroir' i Bujumbura: Amazu y'akataraboneka y'Abajenosideri ba FDLR appeared first on RUSHYASHYA.