Miss Aurore, Muyango na Killaman mu byamamare... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari benshi mu byamamare bafite amazina ahambaye mu myidagaduro y'u Rwanda 2024 igiye gusiga batakiri ingaramakirambi.

Ni umwaka wabereye bamwe uw'umugisha, usiga bahuye n'umunsi utazibagirana mu mateka yabo, bakora ibirori byasize bahanye isezerano n'abo bakunda bemeranya kubana akaramata.

InyaRwanda yakusanyije urutonde rw'ibyamamare uyu mwaka ugiye gusiga bitakiri mu ngaragu. Ni ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba sinema, amarushanwa y'ubwiza, umuziki, itangazamakuru n'izindi.

1. Â Ã‚ Ã‚  Kimenyi na Muyango


Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, ku wa 6 Mutarama 2024.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden, waranzwe n'ubwitabire bw'abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y'u Rwanda. Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n'Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.

Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw'ingabo z'u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.

Kimenyi Yves yaherekejwe n'abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w'umunyarwenya.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye uwo gusaba no gukwa. Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry'Imana.

Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.

2. Â Ã‚ Ã‚  Killaman na Shemsa


Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden, Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk'uko n'ubundi ari ibyamamare.

Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n'imitako y'igiciro.

Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n'abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

Ni umuhango waranzwe n'ubwitabire ku bakinnyi ba filime bashyigikiye Killaman. Killaman yabwiye itangazamakuru ko ubu bukwe bwamusizemo imvune, aho yagize ati: 'Ubukwe bwose n'imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.'

Abamwambariye barimo Bamenya, Rocky Kimomo, Shaffy, Mitsutsu, Dr Nsabi, Umunyamakuru Fuadi, Bahati Makaca n'abandi. Ku ruhande rw'abakobwa, Killaman yambariwe n'abarimo Lynda, Nyambo Jessica, Inkindi Aisha n'abandi bazwi muri Sinema nyarwanda. Umugeni yasohowe na Masamba Intore wanakomerejeho agataramira abitabiriye ubukwe kugeza batangiye gutanga impano.

Ku itariki 8 Gashyantare 2024, Killaman yasezeranye mu mategeko na Umuhoza Shemsa mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Killaman azwiho kuzamura impano muri Sinema nyarwanda dore ko abarimo Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Mitsutsu na Solobo bari mu bo yafashije.

3. Â Ã‚ Ã‚  Miss Aurore Kayibanda


Miss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y'Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.

Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y'amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

Ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.

Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y'amategeko mbere y'uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

4. Â Ã‚ Ã‚  Kenny Sol


Nyuma y'uko abantu babonye Kenny Sol asezerana mu Murenge n'umugore we Kunda Alliance Yvette, benshi bari bagihanze amaso ubukwe nyirizina bw'uyu muhanzi, icyakora amakuru ahari ahamya ko bwamaze kuba mu ibanga rikomeye.

Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubwo abantu bari bahugiye mu nkuru z'amafoto y'uyu muhanzi asezerana n'umugore we mu Murenge, umuhango wabaye ku wa 5 Mutarama 2024, bwakeye asezerana imbere y'Imana.

Kenny Sol yasezeraniye mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda ku wa 6 Mutarama 2024.

Ni umuhango Kenny Sol n'umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru avuga ko uyu muhango wo gusezerana imbere y'Imana kimwe n'uwo gusaba no gukwa wari warabaye mu mpera z'umwaka wa 2023, Kenny Sol n'umugore we bari bahisemo kuyigira ibanga rikomeye cyane ko batifuje ko ivugwa mu itangazamakuru.

Bitewe n'uko yifuzaga ko ubukwe bwe buba ubw'imiryango kuruta ubwo mu muziki, Kenny Sol n'umugore we bagerageje kubutegura mu ibanga bahera ku gutumira abantu bake nabo bagahabwa amabwiriza yo kubika ibanga.

Ni umugambi bari banogeje icyakora biza kwanga ubwo bajyaga ku Murenge gusezerana imbere y'amategeko kuko bisanze bigomba kubera mu ruhame ibanga ryaho riragorana.

Uretse kubigira ibanga, Kenny Sol n'umugore we ntibaranatangira gusohora amafoto y'ubukwe bwabo cyane ko ubwo twashakishaga irengero ryayo amakuru yadushyikiye ahamya ko yaba amafoto n'amashusho bikiri gutunganywa.

5. Â Ã‚ Ã‚  B-Threy


Nyuma y'umwaka urenga B-Threy n'umugore we Keza Nailla bakoze ubukwe ndetse banibarutse imfura yabo, basezeraniye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyakabanda ku wa 7 Ugushyingo 2024.

Amakuru InyaRwanda yabonye ni uko B-Threy n'umugore we bakoze ubukwe atarageza imyaka yo gusezerana imbere y'amategeko, bahitamo gukora indi mihango, bategereza ko ageza imyaka bakabona gukora iri sezerano.

Nyuma y'uko yujuje imyaka 21 y'amavuko mu Ukwakira 2024, uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.

Muri Werurwe 2023 nibwo Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.

Imana yahise inaha umugisha uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Nyakanga 2024, umwana wabo aba urubuto rw'urukundo bari bamaze igihe bakundana kugeza mu 2022 ubwo bafataga icyemezo cyo gutangira kugaragaza urwo bakundana.

B Threy ni umwe mu baraperi bamaze igihe bagezweho mu muziki w'u Rwanda. Uyu musore wamamariye mu itsinda rya Kinyatrap ni umwe mu bikorana umuziki ku giti cye ariko unahagaze bwuma.

Umwaka ushize ubwo yari amaze kwibaruka imfura ye, B Threy yakoze album ye nshya yise 'M2M' cyangwa 'Muheto 2 Mushya' ari nayo aherutse gusohora.

6. Â Ã‚ Ã‚  Miss Musana Teta Hense


Miss Musana Teta Hense wegukanye Ikamba rya Nyampinga ufite umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe na Habimana Lewis bari bamaze igihe bakundana.

Miss Musana yakoreye ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero ku wa 27 Nzeri 2024. Mu gitondo cy'uyu munsi w'ibirori habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi cyaho hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu gihe ku mugoroba hategerejwe ibirori byo kwakira abatumiwe no kwishimana n'abageni.

Miss Musana afite inkuru yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.

Uyu mukobwa wahiriwe n'iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry'uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

Miss Musana wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba 'Brand Ambassador' wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y'uburyo imishinga icungwa binyuze mu gikorwa iyi banki yise 'Urumuri'.

Uretse amahugurwa yamaze amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24 Frw zo gutangiza umushinga we. Aya mafaranga yarimo ayo kugura imashini ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho akorera ndetse no kwishyura abakozi.

7. Â Ã‚ Ã‚  Miss Sangwa Odile 


Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, ku wa 18 Kanama 2024 yakoze ubukwe na Shyaka Francis, usanzwe ari umuyobozi w'ikipe ya Tigers Basketball Club ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubukwe bwa Uwase Sangwa Odile na Shyaka Francis bwabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Juru Park i Rebero ku wa 11 Kanama 2024.

Ku wa 18 Kanama 2024 abageni basezeranye imbere y'Imana mu cyumba cy'amasengesho cyo kuri IFAK Kimihurura, mu gihe ibirori byabo bisozwa no kwakira abatumiwe bikabera ku Intare Arena.

Aba bombi bamaze imyaka itari mike bakundana, amakuru yizewe InyaRwanda ifite agahamya ko Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda asanzwe akundana na Shyaka.

Nubwo bari basanzwe bakundana ariko ibijyanye n'urukundo rwabo bakunze kubigira ibanga, kugeza muri Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abakundanye ubwo berekaga Isi yose ko bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu mpera za Gashyantare 2024 nibwo Shyaka yafashe icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje bahita bafata icyemezo cyo kuzabana akaramata.

8. Â Ã‚ Ã‚  Dc Clement na Aliane


Umunyamakuru Dc Clement ukora ku Isibo Fm yasabye, akwa, anasezerana imbere y'Imana na Manzi Aliane bagiye kubana nk'umugore n'umugabo.

Umuhango wo gusaba, gukwa no kwakira abatumiwe yabereye umunsi umwe ku tariki ya 01 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ni mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabereye mu itorero rya EPR Kanombe.

ubu bukwe bwabaye nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024, aribwo hari habaye umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati y'aba bombi. Wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko.

Ubukwe bwa Dc Clement bwitabiriwe n'abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo abahanzi; Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Shemi baririmbiye abageni mu gihe cyo kwiyakira.

Mu bandi bitabiriye ubu bukwe, harimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye, Jado Kabanda nyiri Isibo Fm na Isibo Tv na Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi ubifatanya n'ishoramari ryo kugura no kugurisha amazu n'ibibanza Ujekuvuka Marchal, umuhanzikazi Bwiza, abanyamakuru nka Mutesi Scovia, Fatakumavuta bakorana mu kiganiro Isibo Radar na Fuadi uzwi mu itangazamakuru ry'imikino, umusizi Rumaga Junior, Bahavu Usanase Jeannette n'umugabo we, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umunyarwenya Fally Merci wari no mu bamwambariye, ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa, ndetse n'abandi batandukanye.

9. Â Ã‚ Ã‚  Rusine na Iyrn


Umunyarwenya Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we banaherutse kubyarana imfura. Rusine n'umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe banabana nk'uko amakuru InyaRwanda ifite abihamya. Basezeranye mu ibanga rikomeye mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

Guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyakora icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y'uko bibaruka imfura yabo.

Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y'amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.

Rusine n'uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru z'urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.

Rusine wamamaye nk'umunyarwenya ni n'umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu Rwanda cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri filime yitwa 'Umuturanyi' iri mu zikunzwe bikomeye.

Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w'ikimenyabose nyuma y'igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.

10.  Jado Sinza na Esther


Umuramyi akaba n'umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we Esther Umulisa bamaze imyaka 8 bakundana.

Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. 

Icyo gihe, aba bombi bari bagaragiwe n'abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

Nk'uko byari muri gahunda yabo, ku wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.

Jado Sinza na Umulisa Esther bamaze imyaka 14 baziranye ndetse bakaba bakundanye mu gihe cy'imyaka 8 mbere y'uko bashyingiranwa kandi bagahurira ku mpano yo kuririmba.

Jado Sinza yakunzwe mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y'agakiza n'izindi. Muri sinema, azwi muri filime ye bwiye yitwa "Ndategereje", akaba yarayitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane nyo yitwa "Ndategereje".

Mu bandi byitezwe ko bazasoza uyu mwaka batakiri ingaragu, harimo Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie uzarushinga ku ya 29 Ukuboza 2024, Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, uzakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'abandi.

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149659/miss-aurore-muyango-na-killaman-mu-byamamare-byakozwe-ubukwe-butazibagirana-mu-2024-amafot-149659.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)