Ni ibirori byabanjirije ibizabera mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 19 Ukuboza 2024.
Muri Kanama 2024, ni bwo uyu mukobwa yari yambitswe impeta n'umukunzi we bemeranya kuzabana akaramata.
Muri Kamena Irasubiza yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n'abamukurikira kuri Instagram.
Irasubiza agiye gukora ubukwe mu guhe ku wa 14 Ukuboza 2024, yari yabonye 'Master's' yakuye muri Kaminuza ya Boise State University.
Alliance Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda, rihabwa umukobwa ukunzwe cyane kurusha abandi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miss-irasubiza-alliance-yasabwe-aranakobwa