Miss Naomie yasabwe aranakobwa - AMAFOTO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, kuri Intare Conference Arena, habereye umuhango wo gusaba no gukwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie wasabwe n'umukunzi we, Michael Tesfay.

Mu masaha ashyira Saa Tanu z'amanywa, nibwo umuryango wa Tesfay wari utangiye imisango y'ubukwe aho basabye umugeni mu muryango wa Kamali (Umuryango wa Miss Nishimwe Naomie) mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Icyongereza.

Ni umuhango witabiriwe witabiriwe n'abandi bakobwa babaye ba Nyampinga barimo Miss Jolly Mutesi, Miss Nshuti Divine Muheto n'abandi bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Naomie, yasohowe na Ruti Joel, Itorero Intayoberana na NEP DJs basusurutsa abitabiriye ibirori. Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda ryatanzwe mu 2022 ari mu bambariye abageni.

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y'Imana muri 'Women Foundation Ministries' Kimihurura mbere y'uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.

Miss Naomie yari yasezeranye imbere y'amategeko na Michael Tesfay kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.

Muri Mutarama 2024 nibwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.

Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022. Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

 Â 

Miss Naomie yasabwe ndetse anakobwa n'umukunzi we, Michael Tesfay

Byari ibyishimo gusa gusa ku mpande zombi

Abakobwa bambariye umugeni

Nyirasenge wa Miss Naomie ni nawe wamubereye 'Marraine'

Ubwo umukwe yari ategereje umugeni we n'akanyamuneza kenshi ku maso

Aha umugeni yari ahageze azanwe na musaza we

Naomie ni uko byarangiye bamuhaye umuryango wa Tesfay

Ababyeyi ba Naomie bashimiwe

Ababyeyi ba Tesfay na bo bashimiwe

Abavandimwe ba Naomie bahawe impano

Miss Nshuti Muheto ari mu bambariye umugeni

Miss Naomie yahaye impano Miss Mutesi Jolly

Umuranga akaba na mukuru wa Naomie, Kathia Kamali n'umukunzi we bari bambariye umukwe n'umugeni



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150230/miss-naomie-yasabwe-aranakobwa-amafoto-150230.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)